Umujyi wa Kigali watsindiye igihembo muri ‘Mayors Challenge’

Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi 15 yo hirya no hino ku isi yatsindiye igihembo cya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika, mu irushanwa rya Mayors Challenge, ryitabiriwe n’imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku isi.

Ni irushanwa riba rigamije kugaragaza udushya imijyi yahanze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, aho umushinga w’Umujyi wa Kigali wari mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba wari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

Ni umushinga wo kubaka ibigega binini mu butaka bizafata amazi y’imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu bitandukanye, bazashyirirwaho n’ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda niyuzura bazajya babimenya bakaza kubitwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka