Kigali: Inzu 27.000 ziri mu manegeka n’ubwo zubatswe ahemewe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko butewe impungenge n’inzu zisaga 27.000 ziri mu manegeka kuko zishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu, n’ubwo zubatswe ahantu hagenewe imiturire hemewe hirya no hino mu Mirenge 35 y’Umujyi wa Kigali.

Iby’izo mpungenge zijyanye n’imiturire ishyira ubuzima bw’abaturage bamwe mu kaga, byagarutsweho n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo itariki 17 Mata 2023.

Iyo mibare yagarutsweho nyuma yo gutangaza ko imiryango igera kuri 54 yabaga mu Mudugudu witwa ‘Urukumbuzi’ ahazwi nko ‘Kwa Dubayi’ isabwe kwimuka kugira inzu yabagamo zivugururwe kuko byari bimaze kugaragara ko zubatswe nabi, zikaba zishyira ubuzima bw’abazibamo mu kaga.

Dr Merard Mpabwanamaguru yagize ati, “Igenzura riherutse gukorwa, ryagaragaje ko ibibanza bigera ku 24.404 byubatseho inzu zigera ku 27.000 zifatwa nk’iziri mu manegeka n’ubwo ziri ahantu hategenyirijwe imiturire”.

Mu nkuru dukesha The New Times, Mpabwanamaguru yasobanuye ko ahantu hitwa mu manegeka iyo hashyira ubuzima bw’abantu bahatuye mu kaga, nko mu bishanga, ahantu hari inkangu, cyangwa se hari ubuhaname bukabije, ndetse n’abatuye muri metero 10 uvuye kuri za ruhurura.

Yavuze kandi ko hari ahantu hahinduka mu manegeka bitewe n’uko hubatswe cyangwa hatuwe mu buryo bw’akajagari.

Yagize ati, “Hari ahantu usanga kuhagera bigoye cyane cyane mu gihe hari Ibiza bihabaye, bitewe no kutagira ibikorwaremezo by’ibanze nka za ruhurura z’amazi, imihanda, ibikorwaremezo bifasha mu kugabanya imyuzure n’ibindi, aho hagahita hahinduka mu manegeka”.

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abari mu manegeka kandi batuye ahateganyirijwe imiturire hemewe, Dr Mpabwanamaguru yavuze ko hari imishinga itandukanye igamije kuvugurura imiturire y’akajagari.

Yagize ati : “ Umubare w’inzu zo guturamo ziri mu manegeka bitewe no kubaka mu kajagari urimo kugabanuka bitewe n’imishinga itandukanye yo kuvugurura izo site”.

“ Ahantu hafatwa nk’amanegeka, hagomba guhindurwa ahantu hatekanye ho guturwa, binyuze mu kubahiriza igishushanyo mbonera, no kugena ahaturwa hagendewe ku bikorwaremezo by’ibanze, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka