Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu wakuyeho inyubako z’uwaguze na Bamporiki

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko z’uwitwa Ndayishimiye Fabien akazubaka iruhande rwa Hoteli yaguze na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (ubu yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi).

Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yo gusenya zimwe mu nyubako z’inzu zubatswe iruhande rwa Hoteli Nyungwe iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagali ka Busanza mu Mudugudu wa Radari.

Umujyi wa Kigali umaze kumenya ko Ndayishimiye arimo yubaka nta cyangombwa kimwemerera kubaka, wamwandikiye ibaruwa imuhagarika, asabwa kwikuriraho izo nyubako ariko abirengaho arakomeza biza kuba ngombwa ko Umujyi wa Kigali ufata icyemezo cyo kujya kuzikuraho nyuma yo kwanga gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe.

Mu gihe muri Kigali hakomeje kugaragara inyubako zisenywa, amakuru Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X agaragaza ahantu hatandukanye hasenywe kubera ko ba nyiraho bubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Ubutumwa bwanditse kuri konti ya X y’Umujyi wa Kigali bugira buti “Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite”.

Mu hatangajwe ko hasenywe harimo n’inyubako za Ndayishimiye Fabien ziri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari. ahakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique) izindi bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu bishobora guteza impanuka.

Ku ruhande rwa Ndayishimiye Fabrice abajijwe niba umujyi wa Kigali waramusenyeye kandi yari afite ibyangombwa byo kubaka yasubije ko ari we uri mu makosa kuko yubatse nta cyangombwa yahawe.

Zimwe mu mpamvu atanga zamuteye kubaka adafite ibyangombwa nuko ngo yabisabye Umujyi wa Kigali ukamubwira ko umutungo yaguze na Bamporiki Edouard utambamiye.

Ndayishimiye avuga ko izo nyubako yazubatse iruhande rw’inzu yari ihasanzwe ya Hoteli Nyungwe mu rwego rwo kuhakora ivuriro (Clinique) nk’uko yabyifuje akanabisaba Minisiteri y’Ubuzima ikabimwemerera agatangira kubishyira mu bikorwa.

Iyo umubajije impamvu yubatse nta cyangombwa akubwira ko amaze igihe agisaba ntagihabwe kuko ngo iyo mitungo yaguze itambamiwe.

Hashenywe inyubako yari yubatse iruhande rwa Hoteli Nyungwe
Hashenywe inyubako yari yubatse iruhande rwa Hoteli Nyungwe

Ndayishimiye avuga ko yaguze imitungo ya Bamporiki akiri mu nkiko urubanza rutaraba itegeko, ubwo Bamporiki yari afungishijwe ijisho mu rugo rwe.

Amaze gukatirwa nibwo uyu Ndayishimiye yagiye yishyura umwenda wose Bamporiki yari abereyemo Banki ndetse anishyura ihazabu yaciwe n’urukiko, kugira ngo abashe kwegukana umutungo yaguze.

Gusa ku byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ndayishimiye yemera ko yakoze amakosa akarenga ku byo Umujyi wa Kigali wari wamusabye byo guhagarika kubaka, agakomeza kubikora.

Ndayishimiye Fabien asanzwe ari umushoramari ukorera muri Zambia na Zimbabwe akaba yaraje no gushora imari mu Rwanda.

Bisaba iki kugira ngo umuturage yubake mu buryo bukurikije amategeko?

Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X, ushishikariza abateganya ibikorwa byo kubaka kujya basaba uruhushya mbere yo gutangira imirimo y’ubwubatsi kuko biteza impanuka, biteza akajagari mu myubakire, kandi biteza igihombo kuri ba nyiri ukubikora no ku Gihugu.

Wongera kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyungwe hotel yaguzwe amafaranga angahe ? Mfite amatsiko. Hahahahahha

john ruti gerard yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Nuko mwazajya mugira impuwe mukulikije ubuzima tubayemo muriyiminsi yanone

Irene yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ni wamukunzi wanyu ushindipaulbarozi hano mahoko kanyefurwe turikumwe gatanu kukandi kuba bzisenye bakoze inotari byiza

Ushindipaulbarozi yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ni wamukunzi wanyu ushindipaulbarozi hano mahoko kanyefurwe kuba leta yafashe icyemezo cyo gusenya izo nyubako hari ibyo nayo yabonye ko byakwangiza ibidukikije ariko ntabwo yakabaye nayo yasenye zose yakabaye kuba yasenye izateza ibibazo, murakoze

Ushindipaulbarozi yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka