Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi

Ku bufatanye n’abatwara abangenzi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu ngenzuramikorere (RURA), Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bwo gutwara abagenzi, wemeza ko buzakemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka mu masaha amwe n’amwe.

Ubu buryo buteganyiriza buri sosiyeti itwara abantu mu mujyi, uduce izajya ikoreramo kandi ikanubahiriza ko abagenzi badategereza imodoka ku cyapa mu gihe kirenze iminota itanu.

Iki gikorwa cyahagurukiwe kubera kwinuba kw’abantu batandukanye mu mujyi bavuga ko bagera mu ngo cyangwa ku mirimo yabo batinze; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba.

Yagize ati: “Hamwe nta modoka babona, abandi bakazibona bakererewe, ntacyo bakiramira mu byo bajya gukora. Ikigaragara ni uko umujyi wa Kigali ufite abagenzi benshi cyane, tudafashe ingamba byaba ikibazo gikomeye.”

Imihanda minini ifite abagenzi benshi yahawe sosiyete zifite imodoka nyinshi kandi nini, zizajya zikora mu gihe cyose abagenzi babonetse, kandi haba ikibazo bakitabaza inzego zishinzwe kuzigenzura.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, asobanura impamvu yo gutegeka abatwara imodoka gukorera mu duce bagenewe.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, asobanura impamvu yo gutegeka abatwara imodoka gukorera mu duce bagenewe.

Ikigo Ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyateganyije ko imodoka zifite icyapa No 1 za KBS zizajya ziva mu mujyi zikanyura Rwandex na Remera, zigana ku Kabeza.

Izifite icyapa No 2 za R.F.T.C zizajya ziva mu mujyi zinyuze Rwandex na Remera, zikerekeza i Kanombe.

Izifite icyapa No 3 za R.F.T.C zizajya zihagurukira mu mujyi, zinyure Kimihurura, Chez Lando, Kimironko hanyuma zigarukire mu Izindiro.

Izifite icyapa No 4 za Royal, zizajya zihagurukira mu mujyi zinyure Rwandex na Kicukiro zigarukire i Nyanza (ya Kicukiro).

Mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali tutavuzwe, hazajya utumodoka duto twa minibus; guhera ku itariki 06/07/2012, utu tumodoka duhagaritswe gukorera mu mihanda y’imodoka zahawe nimero; nk’uko Emmanuel Asaba Katabarwa ushinzwe transport muri RURA yabitangaje.

Amwe mu masosiyeti ashinzwe gutarwa abantu yaganiriye na Kigali Today, yavuze ko yishimiye iki gikorwa kandi yemera gushyira mu bikorwa amategeko yahawe; gusa agasaba abagenzi kuzinduka kugira ngo badakererwa bagatangira kuyinubira.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka