Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku nyubako zisenywa zamaze kuzura
Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel avuga ko abantu basenyerwa bituruka kuba barubatse nta cyangombwa bafite bakabikora mu buryo bunyuranyije n’Amategeko kandi budakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ati “Umujyi wa Kigali wakoze ubugenzuzi usanga hari abantu bubatse mu buryo budakurikije amategeko abo ni abubatse badafite uruhushya harimo abagiye bubaka mu mbago zimihanda, ndetse hari naho usanga bagiye bubaka ahantu hadakwiye hagenewe ibindi bikorwa”.
Meya Dusengiyumva avuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’umugi wa Kigali basanze hari inyubako zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko hafatwa icyemezo cyo kuzisenya.
Ati“Mu murenge wa Gatsata harimo inyubako ebyiri, mu murenge wa Jabana harimo inyubako cumi n’ebyiri”.
Ushaka kubaka nta kindi bimusaba uretse kureba ku gishushanyo mbonera akamenya icyahateganyirijwe ubundi agasaba umujyi wa Kigali ukamuha icyangombwa cyo kubaka.
Meya Dusengiyumva avuga ko nta muntu wagombye kubaka ahantu hagenewe gushyirwa ibikorwa remezo birimo inganda, imihanda, amashuri, amavuriro ndetse n’ubusitani ahubwo ko agomba kubaka ahagenwe imiturire.
Ku muntu ushaka kubaka asaba icyemezo anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bitamusabye kujya mu buyobozi agategereza iminsi 18 akabona kugihabwa.
Ati “ Iminsi yo turashaka kuyigabanya ikaba icumi bikorohera abakeneye ibyo byangombwa kwihuta”.
Umujyi wa Kigali uvugako hari abayobozi bari gukurikiranwa mu Murenge wa Jabana bitewe n’amakosa bakoze mu kazi bakazafatirwa ibyemezo, ariko ngo hazabaho n’ikurikiranacyaha.
Amategeko ateganya ko umuntu wubatse binyuranyije n’amategeko ategekwa gusenya ibyo yubatse, yabyanga Umujyi wa Kigali ukabikuraho, uwabyubatse akishyura ikiguzi cyo kubisenya.
Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu Vincent Niyonzima avuga ko hari bamwe mu nzego zibanze baba barebereye ibikorwa byo kubaka binyuranyije n’amategeko barimo gukurikiranwa.
Bimwe mu byaha bigaragara mu ikoreshwa ry’ubutaka harimo inyandiko mpimbano, gukoresha ibyangombwa bitari ibyabo.
Ati “ Mu iperereza twatangiye gukora hari abaturage ndetse n’abayobozi badatanga amakuru hagakorwa amakosa mu myubakire batangiye gukurikiranwa”.
Gukurikirana abakora amakosa yo gukingira ikibaba abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazajya bahanwa n’amategeko igihe ibyo byaha byabahamye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|