Umujyi wa Kigali wasabwe kugeza ibikorwa remezo mu bice by’icyaro
Kubera itandukaniro rinini rishingiye ku bukire hagati y’abatuye Kigali, Ministiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yasabye ubuyobozi bw’umujyi gukuraho icyo cyuho, hibandwa ku gutanga iby’ibanze biranga umujyi ku batuye icyaro.
Nyuma yo kuzenguruka icyaro cy’umujyi wa Kigali, kuwa kane tariki 21/06/2012, Minisitiri w’Intebe yasobanuriye abayobozi ko n’ubwo Kigali ifite igice cy’umujyi n’igice cy’icyaro, ibiranga umujyi bigomba kugera ku baturage bose.
Abatuye umujyi wa Kigali bagomba kugira inyubabako nziza kandi zijyanye n’ubushobozi bwabo, imihanda nyabagendwa iborohereza kugera aho bifuza, amazi meza, amashanyarazi, telephone, amashuri ndetse n’amavuriro hafi yabo; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.
Kubera ukwinuba kw’abaturage bavuga ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kirimo kubabuza gutera imbere (kuko abakene bimurwa), Ministiri w’Intebe yahise asaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kwemerera abaturage bafite amazu ashaje gusana nta mananiza na make bubashyizeho.
Minisitiri w’Intebe kandi yasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku bwagejeje ku batuye icyaro ibikorwaremezo byose mu gihe kitarenze umwaka.
Dr. Habumuremyi asaba ko mu mirenge igize icyaro ubutaka bwose bwagenewe guhingwaho butagomba gupfa ubusa, ahubwo bukegeranywa, bugahingwaho hakoreshejwe inyongeramusaruro, maze bugatanga umusaruro mwinshi w’ibigomba zo gutunga Kigali yose.
Umuyobozi w’Umujyi waa Kigali, Fidele Ndayisaba, ari kumwe n’abayobozi b’uturere tugize umujyi, yemeye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ministiri w’Intebe, avuga ko imirenge yose igize umujyi izashyirwamo imihanda ku buryo amasosiyeti atwara abantu n’ibintu agiye kujya akorera no mu cyaro.
Avuga kandi ko mu gihembwe cy’ihinga A gitangira muri Nzeri, buri muhinzi azakubita isuka mu butaka, azi icyo azahatera n’uburyo kizatanga ubusaruro mwinshi.
Ibyo Ministiri w’Intebe yishimiye
Isomo rikomeye ndetse riha icyizere Minisitiri w’Intebe, ni imirima n’amatungo bya bamwe mu baturage, bitanga umusaruro ushimishije.

Ministiri w’Intebe yamaze gusura ubuhinzi n’ubworozi bwa Richard Munyerango, ndetse n’urutoki rw’uwitwa John Nsabimana batuye i Masaka, avuga ko Kigali iramutse igize abaturage icumi bafite imishinga nk’iyabo, nta biribwa uyu mujyi waba ugitumiza mu Ntara cyangwa mu bindi bihugu.
Yasabye ko ahari urutoki rutameze neza mu mujyi wa Kigali, rugomba gukondorerwa (bakagabanya umubare w’insina zigize inguri imwe), mu rwego rwo kuruhesha umusaruro mwinshi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Primer Minister ni umuntu w’ umugabo cyane!
Nibyiza ko umukire n’ umukene baturana kuko buri wese akeneye undi.
Turashima akazi P.M akora yaduteye courrage muri
GAKO ORGANIC
FARMING TRAINING CENTRE. Nakomerezaho gutera ikirenge mu cya Perezida wacu.