Umujyi wa Kigali wanduzwa n’abajugunya uducupa aho babonye – Meya Nyamurinda

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal ahamya ko isuku muri uwo mujyi ihari ariko ngo ntiragera ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali (hagati wambaye umupira ujya gusa n'umweru) afatanya n'inzego z'umutekano gusukura umujyi
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali (hagati wambaye umupira ujya gusa n’umweru) afatanya n’inzego z’umutekano gusukura umujyi

Atangaza ibyo mu gihe Polisi y’igihugu iri mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku isuku yateguye ku bufatanye n’umujyi wa Kigali, cyatangiye ku itariki ya 31 Ukwakira kikazarangira ku itariki 31 ukuboza 2017.

Nyamurinda avuga ko isuku nke ikigaragara mu bice bimwe by’umujyi ishingiye cyane ku myanda ituruka ku bikoresho biba byakoreshejwe.

Agira ati “Iyo turebye urwego dushaka kugeraho (mu isuku), dusanga mu ngo zacu, mu midugudu muri za ruhurura, mu mirima y’abaturage hari ahakigaragara umwanda cyane uterwa n’ibikoresho abantu bajugunya aho biboneye nk’uducupa n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Ibyo nibyo tugira ngo bicike, n’umuturage mu mibereho ye ya buri munsi yumve ko kubona umwanda ari ikintu kidasanzwe.”

Polisi y’igihugu yo ihamagarira abatuye umujyi wa Kigali n’Abanyarwanda muri rusange kwita ku isuku kuko iyo ibuze, bihungabanya umutekano.

Polisi y'igihugu iri gufatanya n'abaturage gusukura umujyi wa Kigali
Polisi y’igihugu iri gufatanya n’abaturage gusukura umujyi wa Kigali

Ubwo yifatanyaga n’abatuye umujyi wa Kigali mu muganda wabereye mu Karere ka Kicukiro ku itariki ya 02 Ugushyingo 2017, Komiseri ushinzwe ibikorwa bya polisi, CP Butera Emmanuel yavuze ko isuku ari kimwe mu bigize umutekano w’Abanyarwanda.

Agira ati “Iyo isuku ibuze mu baturage, ni intandaro y’umutekano mucye, kuko nugira umwanda ubuzima bwawe ntibuzamera neza, uzarwara, ube wakurizamo no gupfa, icyo gihe umutekano uba wabuze, ni yo mpamvu twayihagurukiye, kuko dukeneye igihugu gitekanye.”

Abaturage nabo bemeza ko isuku nke ishingiye ku myumvire nk’uko bivugwa na Ntirandekura Emmanuel.

Agira ati “Umwanda tubona, si uko abaturage dukennye kuko uzarebe hari n’umukire utambuka ari mu modoka, akanywa amazi akajugunya ku muhanda cyangwa akihanagura na papier mouchoir akajugunya.”

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, CP Butera Emmanuel
Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, CP Butera Emmanuel

Mugenzi we witwa Mukantabana Alice nawe ati “Ikibazo n’imitekerereze yacu, naho ubundi isuku nta kindi isaba.”

Ubwo bukangurambaga ku isuku bushingiye ku masezerano yihariye Polisi y’igihugu n’umujyi wa Kigali bafitanye agamije kubungabunga isuku n’umutekano.

Buzibanda ku gutema ibigunda, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, gukaraba intoki, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka