Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera gishya kitirukana abawutuyemo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko igishushanyo mbonera gishya cya 2020-2050 gifasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga nk’uko babitekerezaga mu gishushanyo mbonera cy’ubushize cya 2013-2018.

Ubwo berekanaga icyo gishushanyo mbonera (Kigali Master Plan) kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nzeri 2020, abayobozi b’uyu mujyi basobanuriye inzego zinyuranye ibyiciro icyenda byahawe gukoresha ubutaka bw’i Kigali.

Hari ubutaka bwagenewe inzira z’ibinyabiziga n’abanyamaguru, ubw’imiturire (inzu), ubwagenewe guteza imbere umuco no kubungabunga ibidukikije (harimo ubw’ibishanga n’imigezi), ubwagenewe ubusitani n’ubuhinzi, ubw’ubucuruzi, ahari ikibuga cy’indege ndetse n’icyanya cy’inganda.

Hari n’ubutaka bwagenewe inzego z’umutekano no kurinda igihugu (Defense), hanyuma hakaza ubwagenewe ibikorwa remezo by’amazi, ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ndetse n’ubwagenewe gutunganyirizwamo imyanda.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa remezo, Dr. Nsabimana Ernest, wamuritse iki gishushanyo mbonera, avuga ko ibi byose bigomba kwitabwaho kugira ngo uyu mujyi uzabashe gutuzwamo abantu barenga miliyoni 3.8 mu myaka 30 iri imbere.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kirometero kare 731, urabarurirwamo abaturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, bari ku bucucike bukabakaba abantu 2,200 kuri buri kirometero kare imwe.

Mu gishushanyo mbonera gishya, hafashwe ingamba zo korohereza abaturage gutura muri Kigali hashingiwe ku mikoro buri wese afite, aho inyubako n’inzu zizaba ziri mu byiciro, ahari amagorofa manini kandi maremare, inzu ziciriritse ndetse n’inzu zisanzwe.

Dr. Nsabimana Ernest, Umuyobozi w'Umujyi wa KIgali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo
Dr. Nsabimana Ernest, Umuyobozi w’Umujyi wa KIgali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo

Mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu muhanda by’abantu baba bajya guhaha, kwiga, ku kazi n’ahandi, muri buri karitsiye cyangwa abantu ku giti cyabo bazagira inyubako nini zikorerwamo serivisi zose zishinzwe korohereza abantu kubona ibyo bashaka hafi.

Dr. Nsanzimana avuga ko abantu batuye mu nyubako runaka bazajya babonamo n’ibiro bakoreramo, hari aho bahahira, za resitora, aho bidagadurira, bivuriza, bigira, hari na serivisi z’itumanaho n’amabanki.

Imihanda igomba kubamo ibice bitandukanye birimo inzira z’imodoka zisanzwe, inzira za bisi nini zitwara abagenzi mu buryo bwihuse (Bus Rapid Transport/BRT), inzira zagenewe amagare na moto, ndetse n’igice cyagenewe abagenda n’amaguru.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete

Mu rwego rwo kwirinda gutura ku butaka bwagenewe ibindi, ushaka kubaka inzu nshya azajya yubaka hejuru y’indi, ariko habanje kubakwa inzu ikomeye cyane ishobora kwikorera izindi.

Dr. Nsanzimana yakomeje avuga ko hazanabaho korohereza abafite inzu zabo gushyiraho iziyunganira ku ruhande (annexe) kugira ngo zifashe abafite amikoro make kubona ikibabeshaho.

Yavuze kandi ko imirimo iciriritse yose izatezwa imbere kugera ku mudozi w’inkweto n’imyenda usanzwe.

Dr. Nsabimana ati “Igishushanyo mbonera cy’ubushize ntabwo gitanga ubwinyagamburiro, kiratuma benshi bumva ko bakwimuka mu Mujyi wa Kigali bagashakishiriza ahandi, ariko igishya gifasha uhatuye n’uzaza kuhatura muri iyi myaka yose yibonamo haba mu mibanire, mu iterambere no mu buryo bw’akazi”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, akomeza asaba abaturage b’uyu mujyi kuwiyumvamo, ndetse no kumenya ko ari bo bagomba gushyira mu bikorwa ibiteganywa muri iki gishushanyo mbonera gishya.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Yagize ati “Birasaba ubushake n’imbaraga bya buri wese, yaba abaturage b’Umujyi wa Kigali cyangwa abafatanyabikorwa, kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imitangire inoze ya serivisi no gusangira ibikorwa rusange hagamijwe iterambere rirambye”.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete wafunguye igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Kigali, avuga ko gikubiyemo uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere n’ibiteza gushyuha gukabije kw’isi.

Amb. Claver Gatete yavuze ko hazabaho gutera inkunga imishinga y’abikorera n’imiryango itari iya Leta izaba ifite gahunda zo kurengera ibidukikije muri rusange.

Aka ni kamwe mu duce tw'igishushanyo mbonera cya 2020-2050 cy'Umujyi wa Kigali
Aka ni kamwe mu duce tw’igishushanyo mbonera cya 2020-2050 cy’Umujyi wa Kigali
Igishushanyo mbonera cyo muri 2013-2018
Igishushanyo mbonera cyo muri 2013-2018
Uko Umujyi wa Kigali ugaragara ubu
Uko Umujyi wa Kigali ugaragara ubu
Uko Umujyi wagiye utera imbere mu myaka itandukanye
Uko Umujyi wagiye utera imbere mu myaka itandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

MUBIGEZE KU RWEGO RW’AKAGALI N’UMUDUGUDU

KALIMBA VINCENT yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

ABAYOBOZI KU RWEGO RW’AKAGALI BAZAHUGURWE
KUGIRANGO BAZABASHE GUSOBANURIRA ABATURAGE.
KANDI BURI MUDUGUDU BAZAWUHE PLAN YAWO IMANIKWE ABATURAGE BAGE BAYISOMA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Uvuze ukuri kbs bahugure Byibura umuntu umwe kurwego rwumudugudu

Alias Ntasiheza yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ko mutashyizeho uburyo bwo kureba icyo ubutaka bwagenewe ukoresheje upi y’icyangombwa cy ’ubutaka mudufashe murakoze.

Emmanel yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Bagusubize nanjye mbonereho

Amani yanditse ku itariki ya: 8-09-2020  →  Musubize

Ni byiza ko abaturage bo muri kigali twunva twese ko tuhafite umwanya ni kimwe gituma imitima itekana abifite n’abafite duke twese tugaturana tukicungira umutekano. Gusa ndabaza abateganije icyo gishushanyo mbonrea hari ahantu bateganyiriza ibikorwa rusange, urugero, aho abana bashobora gukinira gusomera ibitabo, kurebera films, gutozwa imbyino, imihamirizo, kuririmba, gutera imipiria y’ubwoko bwose, gusubiramo amasomo yabo. Ahantu abakuru n’abato bahurira bakidagadura, ntekereza ko byagabanya ubuzererezi n’ubwigunge n’ubisinzi n’ubusambanyi buriho bufata intera y’inkeke mu miryango n’abana biswe mayibobo, ntekereza ko centres culturels hirwa no hino mu mujyi wa kigali zasubiza ibibazo mu miryango no kurubyiruko ku buryo bw’umwihariko.
Murakoze

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Nonese ko mutashyizeho uburyo umuntu yakibona?

HAGENIMANA Ildephonse yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ese umuntu yabona ate details z’ iyo master plan yose

Remy yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ndumva ibintu ari uburyohe niba byitezwe ko iki gishushanyo kitazatuma
Benshi duhunga umujyi
Wenda bizanagabanya ruswa zagagaraga mu nyubako twita iz’utujagari.

Isaac yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka