Umujyi wa Kigali wamuritse ibikorwa wagezeho unatangaza ibiteganijwe mu mwaka utaha
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamurikiye inteko rusange ibikorwa birimo kugerwaho bigamije ahanini imiturire ijyanye n’igihe, kubaka ibikorwaremezo hamwe no gukoresha ikoranabuhanga; mu rwego rwo gutanga servise nziza.
Ari kumwe n’abayobozi b’uturere dutatu tugize umujyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/06/2012, Umuyobozi wa Kigali Fidele Ndayisaba yishimiye ko hubatswe imihanda myinshi ikanashyirwamo kaburimbo n’inyigo yo gushyiraho inzira zo mu kirere z’abanyamaguru yarakozwe.
Izo nzira zikazatangira kubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, uzatangira mu kwezi kwa Karindwi, nk’uko yakomeje abitangaza.
Kwita amazina imihanda no gushyira nimero ku mazu yose nabyo birateganijwe muri uyu mwaka utaha (ibyapa byo kwandikaho amazina byaratumijwe).
Imihanda mikuru izajya yitwa RD (bisobanura Road) igire imibare igaragaza nimero yayo, iyishamikiyeho nayo yandikwe mu nyuguti zibanziriza izina ry’umujyi n’akarere irimo na nimero yayo.
Fidele Ndayisaba yakomeje asobanura ko uwo ari umurimo w’abatsindiye isoko, bazajya banatanga nimero y’inzu igurwa na nyir’inzu.
Umujyi wa Kigali wishimira ko umaze kugera ku ntera ishimishije yo gukoresha ikoranabuhanga, aho muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari abantu bazajya babonera ibyangombwa byo kubaka kuri mudasobwa, ibyo bigatuma habaho kwirinda ruswa no kudatakaza inyandiko.
Mu bice by’icyaro naho ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda byarahageze ku buryo ngo hari amasite y’imidugudu abaturage b’amikoro make basabwa guturamo, bakava mu kajagari.
Gusa Ndayisaba yakomeje avuga ko abatuye ahantu habi hahanamye cyangwa mu bishanga nta ngurane yo kubimura bazahabwa. Yongeyeho ko n’amafaranga abarirwa muri miriyari eshanu yo kwimura abaturage, bitewe n’uko batuye ahazajya ibikorwa rusange, biruhanije kuzayabona.
Muri rusange ariko, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwishimira ko imibereho y’abaturage iri ku kigero cyiza, aho ubwitabire mu bwisungane bw’ubuvuzi mu turere twose buri ku kigero kirenga 90%.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|