Umujyi wa Kigali wamurikiye indi ya Afurika ikoranabuhanga wagezeho

Umujyi wa Kigali watangaje ko umaze kugira serivisi zirenga 100 zitangwa hakoreshejewe ikoranabuhanga, kandi ko ukomeje kongeraho n’irindi uzamenyera mu Ihuriro ubarizwamo ry’Imijyi 11 ya Afurika.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira n'abashyitsi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira n’abashyitsi

Iryo huriro ryitwa ASToN ryiyemeje gusangira ubunararibonye ku iterambere ridaheza rishingiye ku ikoranabuhanga, rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2019.

Abahagarariye imijyi igize ASToN baje mu Rwanda kureba aho Kigali igeze mu rwego rw’ikoranabuhanga, bagaragarijwe uburyo abaturage b’uyu mujyi barikoresha mu buzima bwa buri munsi.

Guhera ku makarita y’ingendo abagenzi batega bisi bakoresha bakoza ku cyuma cya Tap&Go, ikoreshwa rya Yego Moto na Yego Cabs no kuba Mobile/Airtel Money bikoreshwa mu guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi zitandukanye zirimo iza Leta zisabirwa ku Irembo.

Abagize Ihuriro ASToN basuye ibice bitandukanye bigize Kigali
Abagize Ihuriro ASToN basuye ibice bitandukanye bigize Kigali

Hari ibyapa biyobora abagenzi muri za karitsiye zigize uyu mujyi, camera zituma habaho kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga no kwirinda ibyaha bitandukanye, hakaba n’ikoranabuhanga ryo kumenyesha no kwishyura imisoro, Umujyi wa Kigali ubishingiraho uvuga ko bigenda bihindura ubuzima n’imikorere by’abawutuye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko bamaze kugera kuri serivisi zirenga 100 ziruhura abaturage kugenda bikoreye amafaranga no gutakaza umwanya bajya gusaba serivisi ku biro bya Leta.

Rubingisa yagize ati “Natanga urugero kuri serivisi zo mu irangamimerere aho ushobora kwicara mu rugo ugasaba icyemezo cy’amavuko, icy’uko washatse, cyangwa ukaba wakwiyandikisha ukabona ibyangombwa bitandukanye nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Indangamuntu, ibijyanye n’ubutaka aho wamenya icyo bwagenewe bigatuma usaba icyangombwa cyo kubaka cyangwa gusana”.

Khadijetu uturutse I Nouakchot muri Mauritania ashimira Umujyi wa Kigali kuba urimo isuku
Khadijetu uturutse I Nouakchot muri Mauritania ashimira Umujyi wa Kigali kuba urimo isuku

Rubingisa avuga ko indi gahunda ikomeye irimo kugeragezwa, ari ugukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya no kuvangura ibishingwe bikabyazwa undi musaruro.

Yongeraho ko imiyoboro y’Ikoranabuganga (fibre optique) yari yarashyizwe mu butaka mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19 yafashije abakozi b’inzego za Leta n’izigenga gutangira serivisi mu rugo, bituma hatabaho gusubira inyuma mu iterambere.

Uwitwa Hamadou Yalcouye ushinzwe iterambere ry’inyubako mu Mujyi wa Bamako w’igihugu cya Mali, ashima Kigali ko ari umujyi utoshye urimo ibimera bitandukanye (birwanya imyuka isohoka mu bwinshi bw’abantu n’ibinyabiziga).

Indi shusho nzinza Yalcouye ashimira Kigali ngo ni ukuba nta myanda inyanyagiye hirya no hino nk’uko abona ahandi haba handagaye impapuro, ibipfunyika n’amasashe.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye abahagarariye imijyi 11 yo muri Afurika
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye abahagarariye imijyi 11 yo muri Afurika

Kuba igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali na cyo kigaragara kuri murandasi aho buri wese ucyifuza abasha kukibona, na byo ngo ni ibyo kwishimira.

Yalcouye na bagenzi be baturutse mu mijyi itandukanye yo muri Afurika bavuga ko ikindi gishya bakuye i Kigali ari ikoreshwa ry’ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi, hamwe no kuba urubyiruko ari rwo rwihangira ikoranabuhanga rya telefone na mudasobwa rifasha abaturage mu mirimo ya buri munsi.

Ihuriro ASToN ry’imijyi 11 yo muri Afurika rigizwe n’Imijyi ya Kigali mu Rwanda, Kampala muri Uganda, Matola muri Mozambike, Lagos muri Nigeria, Niamey muri Niger, SEME Podji muri Benin, Kumasi muri Ghana, Bamako muri Mali, Nouakchott muri Mauritanie, Benguerir muri Maroc hamwe na Bizerte muri Tuniziya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka