Umujyi wa Kigali wahumurije abaturage ko nta mukene uzimurwa ku ngufu
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamenyesheje abaturage b’ahitwa mu Biryogo (mu murenge wa Gabiro wo muri Nyarugenge), ko nta gahunda ihari yo kwimura abaturage ku ngufu izongera kubaho. Abafite amazu ashaje bamenyeshejwe ko bafite uburenganzira bwo gusana, ariko babanje kubisabira ibyangombwa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yabimenyesheje abaturage kuri uyu wa kabiri tariki 18/2/2014, mu nama yo kuganira nabo no kumva ibibazo bafite, bijyana no kwizihiza ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Ati: “Ubu byarahindutse, muhumure ntawe uzabirukana, ahubwo ababona amazu yenda kubagwaho mutangire muyatunganye neza, uzabima ibyangombwa byo gusana tuzibonanira”.
Mayor Ndayisaba yavuze ko ikitazahinduka ari gahunda yo kwimura abaturage bitewe n’inyungu rusange, kandi nabyo ngo biramutse bibayeho byaba mu bwumvikane, abantu bagahabwa ikiguzi kibakwiye kandi kibanogeye.

Ibi ariko ngo ntibibuza umuturage kumvikana ku giti cye n’umushoramari wamugurira ubutaka, nk’uko Fidele Ndayisaba yasobanuye ko hashobora no kuzabaho gahunda yo gutuza neza abaturage batavanwe aho basanzwe, ku buryo ngo nihaboneka abashoramari, bazajya bafasha abantu gutura mu magorofa kugirango bakoreshe neza ubutaka.
“Mbega ukuntu meya (mayor) arimo kuvuga neza!” Ni amagambo yaturukaga muri bamwe mu baturage bo mu Biryogo bitabiriye inama abayobozi b’umujyi wa Kigali bagiranye nabo.
Abaturage bo mu Biryogo bagaragarije umujyi wa Kigali ko imihanda mishya ya kaburimbo n’izindi nyubako zirimo kubakwa hadatekerejwe ku ngaruka, bigatuma imivu y’amazi y’imvura isenya indi mihanda n’amazu y’abaturage.
Abo baturage binubira ahanini amazi ava mu mihanda ya Avenue Paul VI hamwe n’ava mu muhanda mushya uva ahitwa kuri Cercle sportif, ugahinguka i Nyamirambo ahitwa kuri 40; aho bavuga ko ayo mazi ngo amaze guteza za ruhurura ziteye ubwoba, cyangwa akarenga aho ayoborerwa akangiza amazu.

Mayor Fidele Ndayisaba yashubije bamwe mu babajije uburyo bashobora kuva mu kibazo baterwa n’abayobozi batabayobora neza, ko inama rusange z’abaturage zishobora guterana zigatora abandi babakorera uko babishaka.
Kujya inama n’abaturage ku miyoborere myiza, Mayor Fidele Ndayisaba abibona nk’ubuvuzi bw’ibibazo abaturage bafite. Byakunze kugaragara ko abaturage babika ibibazo bakabitura Umukuru w’Igihugu iyo yabasuye; ariko ubu noneho inzego z’ibanze zahagurukiye kubyumva.
Ukwezi kw’imiyoborere mu Rwanda kwatangiye tariki ya 10/2/2014 kukazasozwa tariki 10/3/2014. Abayobozi mu nzego z’ibanze bagenewe uku kwezi kugirango bakorane inama n’abaturage, hagamijwe kumva no gukemura ibibazo bafite; ndetse hazakoreshwa amarushanwa ku miyoborere myiza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Hakwiye kwigwa uburyo ABASHORAMALI BAGOMBA KUBAKA AMAZU YAMAGOROFA , BATAGUZE IKIBANZA , HASI HAGATUZWA BA NYILIBIBANZA , HEJURU HOSE HAKAZABA AH, UMUSHORAMALI !!!! IBI BYAFASHA IMPANDE ZOSE !!! KAVUKIRE AGAHABWA INZU INGANA NIYO YALI ATUYEMO , ILIMO NIBYANGOMBWA !! LETA NIBYITEHO
ubwo abakene bazoroherezwa ni byiza cyane kuko ingeri zose zirakenewe mu mugi.
leta niyabaturage kandi ikora uko abaturage bashaka, gusa nuko natwe abaturage hari igihe tumera nkabana badatekereza ikintu nakimwe, gusa ndizerako irijambo rybatse abantu benshi , gusa twabwirwako tutazimurwa kungufu , tujye dutereza no kwiterambere ryaigihugu muri rusange , n’imitunganyirize y’umugi wacu, gusa turashima leta kuri byinshi imaze kutugezaho,
Byihorere Odette Filex uri i remera uramuzi nubugome bwe wagirango we afite agahugu ke ntakorera mu Rwanda nareke abantu bisanire ibyabo cyakora Mayor w’Umugi wa kigali aza mutubarize ikibimutera kwigira indakoreka.
Harinzu zigoye gusana nibyiza ko abashora mari bahagera
bakubaka amazu yaburi byiciro udashoboye agatura ahasho
boka.Rwose nyamirambo iriyubashye,nihindure arimazu,
please.Biryo ye mwe na gitega.
Ibi bikwiye gushimwa Bravo Mayor mubitubwirire na bayobozi ba remera bigize bandibindeba kuki bangira abaturage gusana ngo nimubishanga mubadufashe rwoseeeee