Umujyi wa Kigali wahagurukiye gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango

Minisitiri Bayisenge asaba inzego zitandukanye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije imiryango
Minisitiri Bayisenge asaba inzego zitandukanye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije imiryango

Kuba mu Mujyi wa Kigali hakigaragaramo imiryango idatekanye ahubwo ikaba yugarije n’ibibazo bitandukanye, ni ikibazo ubuyobozi n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuyobozi bw’uyu Mujyi, bwahagurukiye kugira ngo bifatirwe ingamba ziganisha ku bisubizo.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, byugarije imiryango y’abawutuye bikenewe kwitabwaho, birimo amakimbirane aganisha kuri za gatanya, nk’uko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa abisobanura.

Ati “Turacyabona amakimbirane aganisha kuri za gatanya, ndetse amwe agatuma habaho n’ibyaha bishobora kwangiza umuryango, ibiyobyabwenge cyane cyane byibasiye urubyiruko, abangavu batwara inda ndetse bamwe bagata amashuri abandi bakava mu miryango yabo. Ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato hirya no hino, ibibazo by’ubukene, hari imiryango ikeneye kwitabwaho by’umwihariko”.

Inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye
Inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye

Mu nama mpuzabikorwa ngarukamwaka yabaye ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, hagaragajwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nk’iyo iheruka, yabaye ku wa 26 Gicurasi 2021, aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwiyemeje guhangana n’ibibazo bikibangamiye imiryango y’abawutuye.

Aganira n’itangamakuru, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, yavuze ko Umujyi ufite umwihariko kurusha izindi Ntara, kubera ko ari isangano ry’abantu benshi batandukanye baza baje gushaka ubuzima.

Ati “Ibisubizo duteganya ubu ni ukwigisha umuryango, tugomba guhindura imyumvire y’abantu no kubumvisha ko mu Mujyi wa Kigali atariho hari amakiriro kurusha aho baba baturutse. Ikindi ni ukumvisha ababyeyi inshingano zabo zo kurera, ku mwumvisha ko umubyeyi atabyarira umuhanda, kandi Leta atariyo nyiri mwana wa mbere kurusha umubyeyi, ibi ni urugamba ruhoraho tugikomeje”.

Mayor w'Umujyi wa Kigali avuga ko batazahwema gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umuryango
Mayor w’Umujyi wa Kigali avuga ko batazahwema gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umuryango

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko ibibazo byugarije umuryango mu Mujyi wa Kigali byiganjemo amakimbirane yo mu muryango, ahanini bigashingira ku kuba itarasezeranye.

Ati “Imbaraga rero zigomba gushyirwa muri iyo miryango ifite ibibazo, niba twayimenye, buri karere tukaba tuyizi, ese turayegera gute, umwe ku wundi kugira ngo baganirizwe, bakurikiranwe. Hari gahunda zagiye zikorwa iyo miryango ikaganirizwa ikava mu makimbirane ikabaho neza, ugasanga ifashije guhindura indi yabagaho muri ubwo buryo bw’amakimbirane”.

Inama mpuzabikorwa ireba ibibazo byugarije umuryango, yasabwe n’umushyikirano wa 14 mu mwanzuro wawo wa gatatu, wasabaga ko inzego zitandukanye zigomba guhura ku buryo buhoraho, zikaganira ku bibazo byugarije umuryango, kubera ko igihugu kiwufata nk’ishingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda n’ishingiro ry’ibyo bakora byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka