Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo ntakuka ku ikoreshwa ry’Akanozasuku
Icyumweru gitaha kiratangirana n’ikoreshwa ry’Akanozasuku ku bagenzi bagendera kuri moto. Umumotari utazabyubahiriza azajya acibwa amande ibihumbi 10 uko afashwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba.
Ikoreshwa ry’Akanozasuku kuri moto ni kimwe mu bibazo byasaga nk’aho byabaye ingorabahizi hagati y’ubuyobozi n’abamotari, aho batishimiraga amafaranga kagura.
Umujyi wa Kigali wo wavugaga ko ugishaka uburyo bunogeye abamotari.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012, mu buryo butunguranye, Ndayisaba yongeye kuvuga ko ikoreshwa ry’akanozasuku ryamaze kuba itegeko kuri buri mumotari wese, nyuma y’aho abenshi mu bamotari batari babyiteguye basa nk’ababyibagiwe.

Yagize ati: “Guhera kuwa Mbere (tariki 10/09/2012) umumotari uzongera gufatwa umugenzi atwaye nta kanozasuku yambaye, azajya ahagarikwa umugenzi akurwe kuri moto kandi umumotari acibwe ihazabu y’ibihumbi 10”.
Yabitangazaga mu muhango wo gutanga amajile mashya ku bamotari, amajire yakozwe ku nkunga ya Sosiyete y’Itumanaho TIGO. Amajile afite umwihariko wo gufasha abamotari kugira isuku no kudashyuha.
Abamotari nabo ubwabo bemera akamaro k’akanozasuku mu kurinda abo batwaye, ariko bakavuga ko kabahombya kuko amafaranga 50 kagura akurwa mu giciro gisanzwe umugenzi yishyura.
Kimwe n’abandi bayobozi bafashe ijambo muri iki gikorwa, Ndayisaba yagarutse ku isuku no kugira umutekano mu muhanda. Yabasabye abamotari kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano nk’ubujura.
Yavuze ko kugira ngo ibihano aba bamotari bahabwa bigabanuke bizaterwa n’ubushake bwabo nibemera kugabanya amakosa.
Bimwe mu bihano abamotari batubahiriza amategeko bahabwa harimo guhagarikwa iminsi 40 no gucibwa amafaranga agera ku bihumbi 50 mu gihe habaye insubiracyaha.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango nkosore iyi nkuru Umuyobozi wa Tigo ntago yitwa Tom uwo amaze imyaka ibiri avuyeho uriho ubu yitwa Diego Camberos. Mujye mukora inkuru mubyitayeho plz...ntago ari byziza kubona amakosa nkaya mu nkuru! byerekana ko nta attention muba mwakoze ari ugupfa kwandika gusa.
NDAKUGAYA ARI WOWE WANDITSE KUKO YASOBANUYE AMAZINA YE SOMA NEZA! KUKO IRYO UVUZE N’UBUNDI NIRYO YAKORESHEJE!
Ndagaya uyu munyamakuru wateguye iyi nkuru kubera ko adakurikirana ngo amenye neza, uriya muyobozi wa POLICE yo mu muhanda nkuko yabyise ntago yitwa CSP Celestin TWAHIRWA, (uwo wavuze yarahinduwe) ikigaragara uraboroka ntago ubazi, ni ugufata nka gasuku ariko abantu atazi abo aribo, uyu wise izina ritarirye yitwa CSP Vincent SANO, uramenye ujye ubanza ubaze neza utazatera ibuye aho ridaterwa (ku KARERE). Thanks.
Ndagaya uyu munyamakuru wateguye iyi nkuru kubera ko adakurikirana ngo amenye neza, uriya muyobozi wa POLICE yo mu muhanda nkuko yabyise ntago yitwa CSP Celestin TWAHIRWA, (uwo wavuze yarahinduwe) ikigaragara uraboroka ntago ubazi, ni ugufata nka gasuku ariko abantu atazi abo aribo, uyu wise izina ritarirye yitwa CSP Vincent SANO, uramenye ujye ubanza ubaze neza utazatera ibuye aho ridaterwa (ku KARERE). Thanks.