Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu gukoresha abana imirimo y’ingufu

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, igaragaza ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu gukoresha abana imirimo y’Ingufu, ugereranyije n’izindi Ntara.

Nzamwita Damien avuga ko ibihano bihabwa abakoresha abana imirimo y'ingufu bituma umubare w'ababikora ugabanuka
Nzamwita Damien avuga ko ibihano bihabwa abakoresha abana imirimo y’ingufu bituma umubare w’ababikora ugabanuka

Iyo mibare igaragaza ko Umujyi wa Kigali ukoresha abana ku kigero cya 7.7%, Uburengerazuba ku kigero cya 4.8%, Amajyaruguru ku kigero cya 4.6%, Amajyepfo kuri 2.9%.

Uburasirazuba ni bwo bufite abana bake bakoreshwa imirimo ibavuna, aho babarurwa ku kigero cya 2.4%.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ivuga ko yagihagurukiye aho igaragaza ko mu myaka ibiri 2016 na 2017, abantu 352 bahaniwe gukoresha abana imirimo nk’iyi.

Abahaniwe iki cyaha ni abantu ku giti cyabo, abayobora ibigo bitandukanye Ndetse n’abakoreshaga abana mu ngo.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ushora cyangwa se ukoresha umwana imirimo mibi, ahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku mirimo yanditse, ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 na 500 ku mirimo itanditse.

Nzamwita Damien ushinzwe kurwanya no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana muri MIFOTRA, avuga ko uku guhana abagaragaweho ibi byaha byatumye umubare w’abakoreshaga abana imirimo mibi ugabanuka.

Yongeraho ko hazakomeza gukorwa ubugenzuzi kugira ngo n’abandi bagishora abana mu mirimo mibi cyangwa ababakoresha bene iyo mirimo nabo bahanwe.

Ati” Icyo tugomba gushyiramo imbaraga ni ukongera ubugenzuzi, mu byiciro by’imirimo itandukanye, kugira ngo n’aho bigaragara ko bagikoresha abana imirimo mibi tubashe kubigabanya.

Tugereranije n’imibare yo mu bihe byashize ubona ko imibare yagabanutse cyane, kandi ntibyapfuye kwikora ahubwo ni ukubera ibi bihano”.

Umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 mu Rwanda afatwa nk’umwana nubwo itegeko riteganya ko umuntu ugejeje imyaka 16 y’amavuko, ashobora kugira amasezerano y’akazi, ariko agakora imirimo itavunanye.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana Children’s Voice Today (CVT), uvuga ko bimwe mu bitera abana gukoreshwa imirimo mibi harimo ubukene bwo mu miryango ndetse n’abana batanyurwa n’imibereho y’imiryango yabo.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorera muri CVT, ushinzwe gukumira iyimukacyaro ry’abana bava mu byaro bajya mu mijyi, Benimana Diane, avuga ko hakomeza gutangwa inyigisho ku babyeyi, bakumva ko gushora abana babo mu mirimo mibi bidashobora gutuma imiryango yabo itera imbere.

Ati” Icyo ni cyo kibazo turi kurwana nacyo muri iyi minsi. Icyo dukora ni ukugerageza kumvisha wa mubyeyi ko n’ubwo bari mu bukene, gushyira umwana we mu mirimo mibi bitazabumara, ahubwo ari ukwangiza uburenganzira bwe”.

Itangazamakuru ryakanguriwe kurushaho gushishikariza abakoresha gucika ku muco wo gukoresha abana bato imirimo y'ingufu
Itangazamakuru ryakanguriwe kurushaho gushishikariza abakoresha gucika ku muco wo gukoresha abana bato imirimo y’ingufu

Ku bijyanye n’abana batanyurwa n’imibereho y’imiryango yabo bagashaka kubaho mu buzima bwiza, bamwe mu bana banenga bene iyi myitwarire bagasaba bagenzi babo kubyirinda.

Aline Rurangirwa uhagarariye abana mu karere ka Gasabo asaba abana bagenzi be kunyurwa n’uko imiryango yabo ibayeho, ahubwo bagaharanira kwiga kugira ngo ubuzima bwiza bifuza kubaho bazabwibesheho.

Imibare yo muri 2013-2014 igaragaza ko abana 222.918 bakoreshwa imirimo mibi hirya no hino mu gihugu.

59.931 bangana na 41% bakoraga imirimo yo mu ngo, 51.200 bangana na 35.1% bagakora mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi n’uburobyi.

Iyi mibare kandi yagaragazaga ko 14.181 bangana na 9.7% bo bakoreshwaga mu mirimo y’ubwubatsi, naho 4.888 bangana na 3.3% bo bagakoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

`

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka