Kigali: Urubyiruko rusaga ibihumbi 50 rwasoje gahunda y’Intore mu biruhuko

Ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2020 urubyiruko rusaga ibihumbi 50 rwo mu Mujyi wa Kigali, rwasoje amahugurwa azwi nka Gahunda y’Intore mu biruhuko na ’Active holiday’, igikorwa cyabereye kuri ‘Maison de Jeunes’ Kimisagara.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuzeko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abana kugira ibiruhuko byiza, ndetse ntibarangare cyangwa ngo bishore mu biyobyabwenge.

Yasabye ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babo mu gihe baje mu biruhuko, ndetse bakabashishikariza kwitabira iyo gahunda, cyane ko itazajya iba mu biruhuko gusa ahubwo izakomeza no muyindi minsi, ati "ni gahunda izakomeza mu minsi isanzwe nko ku wa gatatu nimugoroba, cg mu minsi itari imibyizi ndetse ababyeyi bakajya baherekeza abana babo.

Umusaruro w’iyi gahunda wagaragaje ko hagabanutse ubuzererezi mu bana ndetse n’inda zitateganyijwe ku bangavu.

Umujyi wa Kigali wafashe gahunda yo kurwanya guta ishuri ndetse no gukura abana mu muhanda, bakaza mu bandi nabo bakiyungura ubumenyi ati "Bana musoje aya mahugurwa mukwiye gusangiza bagenzi banyu ibyiza muhakuye, kugira ngo murusheho kwitabira muri benshi.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abana kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gukomeza kubaha ababyeyi.

Akomeza avugako ibyo bungukiye muri iki gikorwa ari ingirakamaro, ndetse ashimira ababyeyi babaye hafi abana babo, anashimira abayobozi batandukanye b’ibigo by’urubyiruko bagize uruhare rukomeye muri icyo gikorwa.

Umuyobozi wa Maison des Jeunes Kimisagara, Jeannette Uwingabire, yavuzeko bibanze mu kwigisha abana ikoranabuhanga, indimi (Icyongere, Igishinwa, Igiswahili N’Igikoreya), ndetse akomeza avuga ko higishirizwa imishinga itandukanye nko gutunganya imisatsi, ubudozi, gutunganya ubwiza, amahoteli, guhanga umurimo ndetse n’imikino itandukanye

Akomeza ashimira Umujyi wa Kigali ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, babafasha kugira ngo bigerweho.

Muhayimana Clarise, Umwe mu bohereje abana muri iyi gahunda avuga ko byatanze umusaruro kuko byamurindiye umwana kuba yakwishora mu ngeso mbi, kuba yajya mu biyobyabwe cyangwa ibindi birangaza bitandukanye, ashishikariza n’abandi babyeyi kwitabira iyi gahunda kuko ari ingirakamaro mu kurera abana babo.

Munyagitero Ivan Chris, umwe mu bana bitabiriye iyi gahunda yavuzeko byamushimishije cyane ndetse ko yungutse impano nyinshi atari ,kubona avuga ko nasubira ku ishuri yiteguye gukoresha ubumenyi yakuye muri aya ma hugurwa, cyane cyane mu gusoma.

Ni igikorwa cyaranzwe no guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu buryo butandukanye nko gusoma , kubyina, imikino itandukanye ndetse nibindi bikorwa byahakorerwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka