Umujyi wa Kigali urizeza abaturage kongera imodoka za rusange n’inzira nshya bidatinze

Mu nama y’Inteko Rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, Umuyobozi wungirije muri w’uwo mujyi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yasubije abaturage basaba imodoka rusange n’inzira nshya (lignes), ko bizabagezwaho mu minsi ya vuba.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongerwa
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongerwa

Dr Mpabwanamaguru avuga ko habayeho uburangare bw’inzego zishinzwe kugenzura ibijyanye no gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, ndetse no kudatanga serivisi nziza kw’ibigo bifite imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Avuga ko muri iyi minsi Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), ari na yo ishinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu, yahamagaye ibigo bya Leta n’ibyigenga ndetse n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo bashake igisubizo.

Ati “Habayeho ikibazo cy’ibigo bitatu byahawe amasezerano yo gutwara abantu mu mwaka wa 2013, hari imodoka ibyo bigo byatangiranye, ku baturage banganaga na miliyoni imwe n’ibihumbi 130, ubu bariyongereye bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600 na mirongo.”

Abagize Inama Njyanama batanze ibitekerezo bahawe n'abaturage bahagarariye
Abagize Inama Njyanama batanze ibitekerezo bahawe n’abaturage bahagarariye

Ati “Nyamara za modoka zaragabanutse ku buryo ubu hasigaye 1/3 cy’izo ibigo byatangiye bikoresha. Mu minsi ya vuba haraza kwiyongera mu mihanda imodoka zitwara abantu, ndetse na za lignes ziraza kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.”

Iki cyifuzo Umujyi wa Kigali wari ukigejejweho n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru, aho yagize ati “Ubucucike buri muri bisi burenze ukwemera, Umujyi wa Kigali wadusabira ba rwiyemezamirimo kongera umubare wa za bisi cyangwa ibigo.”

Umuturage wo ku Gisozi bita Valentine avuga ko kugenda muri uyu Mujyi bigoranye, bitewe n’aho biba ngombwa ko umuntu ajya abanje gutega imodoka inshuro ebyiri cyangwa zirenga, ndetse ko abantu bagenda bacucikiranye bikabaviramo ibyaha n’ingeso mbi.

Dr Merard Mpabwanamaguru
Dr Merard Mpabwanamaguru

Uyu mubyeyi atanga ingero z’ahakenewe lignes nshya agira ati “Hari igihe uba ushaka kuva ku Gisozi werekeza ku Kacyiru, nkumva bafata ligne nshya ya Kagugu-Gisozi-Kinamba-Kacyiru, hari n’igihe uba ushaka kujya ku Kimihurura uvuye ku Gisozi na byo biragoranye, hakenewe ligne ya Gisozi-Kagugu-Nyarutama-Gishushu.”

Valentine akomeza agira ati “Ikindi kibazo gihari kijyanye n’ubujura muri ziriya modoka nini za KBS, kubera ko umuntu agenda ahagaze afashe hejuru bakamwiba (bamukoze mu mufuka), ndetse hari n’igihe umusore agenda yegamiranye n’umukobwa, imodoka yafata feri bose bagahoberana.”

Uwo mugore asaba ko imodoka zakongerwa ndetse ko abantu bakwiye kugenda bicaye bose, mu rwego rwo kwirinda ibyo byaha birimo n’ihohoterwa ndetse no kurinda abantu gutaha bwije, bitewe n’imirongo miremire igaragara muri za gare mu gihe cya nimugoroba.

Ni Inama yitabiriwe na Minisitiri Gatabazi usaba Abayobozi b'Inzego z'Ibanze gukemura ibibazo by'abaturage
Ni Inama yitabiriwe na Minisitiri Gatabazi usaba Abayobozi b’Inzego z’Ibanze gukemura ibibazo by’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Taransiporo yo mu mujyi ni rwo rwego rwagwingiye mu Rwanda. Si ukugwingira ni ukumugara!

Alisa yanditse ku itariki ya: 30-06-2022  →  Musubize

Najye ntuye ku Gisozi, Twavuye kuri Hiace tujya kuri Coaster tuzivaho none yutong ziradusajije Mudufashe ikibazo cya Bus giteye inkeke,ubu ufite umwana muto ushaka gutega moto ntiyagutwara ngo Police iramufata, Bus umubyigano uburimo imyanya ine yabatwite nabafite
Abana iba yashije ubwose mutekereze nukokuntu abagenzi baba bahagaze nikibazo pee?!

Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 30-06-2022  →  Musubize

Nibyo! Mbona n’abagenzi kugenda bahageze bikwiye kuvaho kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo! Bazana izindi zubahisha ikiremwamuntu, nkuko na ziriya ntebe zo muri Yutong ntizisobanutse pe (not comfortable)!

John NGARAMBE yanditse ku itariki ya: 30-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka