Umujyi wa Kigali urifuza ko amazu yubakwa yaba imberabyose kandi benshi bakahabonera imirimo
Umujyi wa Kigali uri gukora igenzura mu mazu y’imiturirwa yubakwa muri uwo mujyi ngo hamenyekane neza ko hubakwa amazu mberabyombi azakorerwamo n’inzego zinyuranye z’imirimo kugira ngo bizagabanye umubyigano w’imodoka mu mihanda uterwa n’uko benshi baba bajya gushaka servisi ahandi hanze y’inyubako baba barimo.
Kubaka no kuzakorera muri ayo mazu kandi ngo bigomba guhesha benshi mu bashomeri imirimo, nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Alphonse Nizeyimana yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 07/03/2013, ubwo yasuraga zimwe mu nyubako nshya mu mujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko nta mubyigano w’imodoka mu muhanda uzongera kubaho bitewe n’uko amazu azaba akorerwamo imirimo inyuranye, aho ngo bizarinda benshi gusiragira bataha kuruhuka cyangwa gushaka amafunguro, amafaranga muri za banki, cyangwa kwidagadura kuko inyubako zizaba ari imberabyose.
Ati: “Turifuza ko inzu yaba imberabyose, aho umuntu ukora mu biro atazageza isaa sita ngo atahe gufungura cyangwa gushaka ikindi kintu, kuko inyubako akoreramo igomba kugiramo resitora bafatiramo amafunguro, amaduka, ndetse zikaba zanagira amacumbi yo guturamo cyangwa se aho ataha hakaba hafi.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi bwagenzuye niba kubaka iyo miturirwa bisubiza ikibazo cy’imibereho y’abaturage, bukaba bwasanze abenshi babona imirimo cyane cyane mu gihe amazu aba arimo kuzamurwa.
Inyubako y’ishyirahamwe ry’abacuruzi ryitwa CHIC riri kubaka ahahoze hitwa ETO Muhima yonyine ngo itanga akazi ku bantu 200, bahembwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri na bitatu ku munsi nk’uko bivugwa n’abagize inama y’ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe. CHIC yavuze ko inyubako yayo izashobora kwakira abacuruzi bagera ku gihumbi igihe izaba yuzuye.
Iri shyirahamwe ngo riranateganya kubaka undi muturirwa wagenewe ibiro n’amacumbi haruguru y’aho inzu y’ubucuruzi irimo kubakwa.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi bwagenzuye niba inyubako zirimo kubakwa zizabona abazikoreramo, aho bwasanze amazu yose yaramaze kubona abashaka kuzayakoreramo ahubwo bategereje ko amara kubakwa gusa.
Icyakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burahangayikishijwe n’uko Abanyarwanda bafite amikoro batishyira hamwe ngo bubake amazu yo kubamo, cyane cyane amacumbi y’abantu badafite amakiro ahambaye. Umuyobozi wa Kigali wungirije yavuze ko iki ari ikibazo kiri mu by’ibanze bisaba gukemura mu gihe cyihutirwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|