Umujyi wa Kigali urasaba abawutuye kubyara bake bashoboye kurera

Kuri uyu munsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abayituye, Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye kubyara bake, gukoresha neza umutungo kamere w’ubutaka ndetse no kurengera ibidukikije.

Buri tariki 11 Nyakanga, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abayituye, bagenda biyongera cyane bitajyanye n’ingano y’umutungo kamere ugomba kubatunga. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasabye abaturage kwitwara neza mu kibazo cy’imibereho y’iki gihe igenda irushaho gukomera.

Fidele Ndayisaba yasobanuye ko ubwinshi bw’abantu butuma batakibona ibibabeshaho bihagije, imikoreshereze idahwitse y’ubutaka n’iyangirika ry’ibidukikije muri rusange; ndetse n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kirimo guteza ibiza bitandukanye.

Mu kiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu Senateri Wellars Gasamagera aherutse guha urubyiruko, yagendeye kuri uwo mugani asobanura ko ubwinshi bw’abaturage butajyana no kwaguka k’ubuso bw’u Rwanda nk’uko byari bimeze kera.

Igereranya ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamire rivuga ko u Rwanda rufite abaturage bagera kuri miliyoni 10.6, ndetse ko rwunguka abaturage barenga ibihumbi 300 buri mwaka, bangana n’abatuye akarere kamwe k’igihugu.

Imbogamizi zimaze kwigaragaza, ni ibura ry’ibiribwa riterwa no kutagira ubutaka bunini bwo guhingaho, hamwe no kugunduka k’ubwo butaka buke buhari, ndetse n’ibura rya tekiniki zo kububyaza umusaruro; nk’uko inzego zitangukanye z’igihugu zibitangaza.

Ibura ry’ingufu, imbogamizi ikomeye ku iyangirika ry’ibidukikije

Umuturage witwa Rucamukibatsi Jeremie utuye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, yatangarije Kigali Today ko yabashije gukora ibyobo bya biyogazi bijyamo imyanda yo mu musarani n’ibindi bishingwe byo mu rugo iwe, bikabasha kuvamo gazi ikoreshwa mu guteka ibiribwa, atiriwe akoresha amakara n’inkwi.

Ikibazo cy'ingufu kiri mu byugarije isi n'abayituye.
Ikibazo cy’ingufu kiri mu byugarije isi n’abayituye.

Rucamukibatsi yavuze ko ubwiherero rusange ndetse n’imyanda iva mu mijyi itandukanye y’u Rwanda, bishobora kubyazwa biogas aho kuba imbogamizi ku baturage. Abaturage bahora batanga amafaranga kugira ngo bikize iyo myanda kandi yakagombye kubabera igisubizo.

Zimwe muri gahunda za Leta zisaba abaturage gukangukira gukoresha izindi ngufu zitari izikomoka ku biti, nka biogas, imirasire y’izuba, amashanyarazi, nyiramugengeri n’izindi.

Kugeza ubu, isi yose irabara abaturage barengaho gato miliyari zirindwi 7; nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ribitangaza.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka