Umujyi wa Kigali urakangurira abatwara imodoka kureka ‘ingendo zitari ngombwa’

Umuvugizi w’umugi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko umurwa mukuru ufite ikibazo cya parking zidahagije, bityo abatwara imodoka bakaba bagomba kwirinda kuzijyana ahantu hose, n’ahatari ngombwa, kugira ngo batongera ikibazo n’ubundi kitari cyoroshye.

Yagize ati”Uko umugi ugenda utera imbere ni ko n’abantu bafite ibinyabiziga bagenda baba benshi bigateza ubuke bwa parikingi.”

Kimwe mu byakorwa, ngo nuko abafite ibinyabiziga bagomba kugabanya ingendo z’imodoka zitari ngombwa aho yabanje gusa n’ubakangura abaza ati “Ni ngombwa ko umuntu ajyana imodoka ye aho agiye hose? Urugero: nkora mu mugi wa Kigali. Ndi kuri City Hall nkeneye kujya ku isoko muri CHIC, ni ngombwa ko njyana imodoka yanjye cyangwa nagenda n’amaguru?”

Umuvugizi yongeyeho ko kugabanya ingedo z’imodoka zitari ngombwa bizahita bigendana no kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri aho umuntu agenda n’amaguru rimwe na rimwe bikanarinda kumara igihe kinini yicaye.

Uretse abatwara imodoka zabo bwite, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko abatwara abagenzi ku buryo bwa rusange na bo ngo bagomba kugira uruhare mu kubungabunga parking nkeya zihari.

Ku bwa Emma Claudine, ngo gutwara abagenzi muburyo bwa rusange biramutse bikozwe neza n’ufite imodoka ye bwite yajya ayisiga mu rugo agakoresha iza rusange bityo ikibazo cya parikingi kigakemuka kuko n’ibinyabiziga biba byagabanutse mu muhanda.

Aha naho abaza ikibazo ati ”Ese ni ngombwa ko buri gihe umuntu uri muri Kigali atekereza ko kugira ngo agende neza bimusaba gutwara imodoka ye cyangwa se birashoboka ko igihe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bikorwa neza biba bisobanuye ko imodoka zishobora guparika ahantu igihe kinini zigabanuka?”

Agira ati”Twebwe dutekereza ko imodoka ziparika umwanya munini zikwiriye kugabanuka ahubwo mu mugi wa Kigali tukajya tugira imodoka ziparika igihe gito zigahita zigenda. Muri izo rero hari izishobora guparika muri parikingi ya rusange n’iz’abantu kugiti cyabo.”

Aha icyakora, yavuze ko n’ubwo ubu buryo buzafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubuke bwa parikingi hakiri gushakishwa ahazubakwa izindi parking.

Hagati aho, n’abubaka muri iki gihe ngo bagomba kwita kuri parikingi bakubaka aho abazabagenderera bazaparika. Bityo, zaba inzu z’ubucuruzi, ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo ngo zizaba zifite parking igenwe, ku buryo uwubaka wese ayubahiriza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka