Umujyi wa Kigali ukeneye tiriyari 1,3 yo kwimura abatuye mu manegeka

Mu gihe ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012 rigaragaza ko Umujyi wa Kigali utuwe n’ingo ibihumbi 286 na 664, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko 15%, ni ukuvuga ingo ibihumbi 42 na 999, ziri mu manegeka zikaba zikeneye kwimurwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, avuga ko inzu ifatwa nk’iyubatswe mu manegeka igihe yubatse ku musozi muremure, igihe iri mu gishanga cyangwa se ikaba yegereye ruhurura ituma amazi ayitera.

Agira ati “Umubare w’abaturage bari mu manegeka ntabwo nawuvuga ubu, ariko iyo urebye imiryango ituye mu Mujyi wa Kigali, tubara ko ituye mu manegeka ibarirwa muri 15%.”

Kubera ubwinshi bw’abatuye mu manegeka, bigoye kubonera rimwe uburyo bwo kubimura, Rwakazina asaba abaturage bayarimo kurengera ubuzima bwabo bakayavamo.

Mu Itumba ry’umwaka ushize, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge nka kamwe mu turere tw’Umujyi wa Kigali, wagize impungenge z’ubuzima bw’abaturage bawo bari batuye mu manegeka, ucumbikishiriza shishi itabona imiryango 29 igizwe n’abantu 122 mu rusengero rwari rwarafunzwe.

Imvura itangiye kugabanuka, abo baturage bemerewe gusubira mu nzu zabo, nyamara bigaragara ko zifite imitutu ishobora gutuma zibagwaho igihe icyo ari cyo cyose, none imvura y’iri Tumba rya 2019, na yo yitezweho kuzaba nyinshi izibasanzemo.

Rwakazina akagira ati “N’ubwo tuvuga ngo 15% by’ingo zo muri Kigali ziri mu manegeka, abenshi mu bayatuyemo ni abakodesha. Ukodesha rero aba bafite amahitamo yo kudakodesha ahantu hatuma atakaza ubuzima.”

Cyakora, uyu Muyobozi w’Umujyi wa Kigali, na we yemeza ko hari abo byagora kwikura mu manegeka kubera ubushobozi, ariko akavuga ko ari ikibazo gikomeye kuri Leta no ku Mujyi wa Kigali.

Akomeza avuga ko kwimura abatuye mu manegeka bisaba ubushobozi bwinshi bikaba bitakorerwa kimwe, bityo ngo Umujyi wa Kigali ukaba waratangiye ibikorwa byo kubimura uhereye ku bafite ibibazo kurusha abandi.

Kuri ubu, ngo ahitwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge hamaze kuzura inzu zizimurirwamo imiryango 240 muri Nyakanga 2019.

Ati “Imiryango igomba kwimurwa ni myinshi ku buryo tutabikorera kimwe ngo tubone ubwo bushobozi. Ubu turimo gukora gahunda y’abagomba kwimurwa n’amafaranga bizatwara kugira ngo turebe igihe byazadutwara ngo bose bave mu manegeka.

Ni mu gihe Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority (RHA), Eng Eric Serubibi, avuga ko RHA yakoze imibare igasanga kugira ngo urugo rumwe rwimurwe mu manegeka kandi ruhabwe iby’ibanze bikenerwa mu miturire bisaba Leta nibura miliyoni 30Frw.

Ukurikije iyi mibare, usanga kugira ngo abaturage bose batuye mu manegeka muri Kigali bashobore kwimurirwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga bisaba nibura tiriyari 1 na miliyari 128 na miliyoni 970 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka