Umujyi wa Kigali ugiye kwagura ‘Imbuga City Walk’

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushora agera kuri Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23, agakoreshwa mu bikorwa byo kwagura ‘Imbuga City Walk’, ahazwi nka ‘Car free zone’ ahantu ho kuruhukira no kwidagadurira.

Ayo mafaranga ni igice kimwe cy’ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali igizwe n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 137.5 ,yemejwe n’abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022.

Agace kazwi nka ‘Car Free Zone’, ariko ubundi kitwa ‘Imbuga City Walk’ ni ahantu hatunganyijwe mu rwego rw’ibikorwaremezo byashyizweho hagamijwe guhindura Kigali, ikagira ahantu abantu baruhukira kandi kandi bakanahidagadurira.

‘Car-free zone’ yatangiye kubaho mu 2015, hagamijwe kugira ngo icyo gice ubundi cyakorerwagamo ubucuruzi kigire aho abantu bashobora kubona umwuka mwiza wo guhumeka.

Kayihura Didas, Umuyobozi wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali yagize ati “ Ingengo y’imari igera kuri Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, izakoreshwa mu kwagura agace ka ‘Imbuga City Walk’ kagere ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)”.

Yavuze 40 % by’ingengo y’imari ya Miliyari 137.5, yagenewe kuzakoreshwa mu iterambere, hitabwa cyane cyane ku bikorwaremezo.

Kayihura ati “ Mu bizitabwaho harimo no gukora ubusitani no gusukura imihanda ndetse n’amahuriro y’imihanda (roundabouts)”.

Igice cya mbere cy’agace ka ‘Imbuga City Walk’ cyiswe ‘High Street,’ giherereye hagati y’inyubako zari iza Ecole Belge n’inyubako ya Banki ya KCB. Muri icyo gice hatangirwa serivisi zitandukanye.

Ni ahantu abanyamaguru babona ahantu baganirira…,hari kandi ahagurishirizwa ibihangano by’ubugeni, hari ubwiherero rusange, harimo za ‘kiosks’ zirimo ibicuruzwa bitandukanye n’ibindi.

Ikindi gice cya ‘Car-free zone’ kiswe ‘City Plazza’, icyo gice kikaba giherereye hagati ya KCB n’ inyubako ya BK. Icyo gice gikunze gukoreshwa cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro n’amamurikagurisha.

Hari kandi igice kiswe ‘City Lounge’ giherereye hagati y’inyubako yitwa ‘Makuza Peace Plaza’ n’inyubako ya Banki ‘ECOBANK’.

Mu gice cya ‘City Lounge’ hari aho abantu bicara bakarahuka, bakitekerezaho ‘meditation’, aho abantu bicara bagafata amafunguro.

Ibindi kandi biboneka mu gace ka ‘Imbuga City Walk’ nk’uko biherutse gusobanurwa na Marie-Solange Muhirwa, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ‘Urban Planning’ mu Mujyi wa Kigali, hari intebe abantu bicaraho baruhuka, hari na interineti ‘Wi-Fi’, ibyatsi n’indabo biteye ku muhanda, aho abana bakinira n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Muyobozi,
Nejejwe no kubasangiza igitekerezo mfite. Mfite ubumenyi mu mitako , imiko imwe imena amazi, ayo mazi agenda yisubiramo. Ni imitako yihariye itari hose.
Urugero : nko muri round point , mumugi wa Kigali, uwo muyako wagaragaza isura nziza mu mugi wa Kigali.
Iyi niyo number mbonekaho/iri no kuri WhatsApp. 0784686965

Niyitegeka Justin yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka