Umujyi wa Kigali ugiye kuvugurura imihanda yo mu makaritsiye

Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko hari imihanda igiye kuvugururwa mu duce tune two mu mujyi wa Kigali twubatse mu kajagari, bikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022.

Utwo duce tugiye kuvugururirwa imihanda n’ibindi bikorwaremezo bishamikiyeho, ni hamwe mu hantu hasigaye mu mujyi wa Kigali hatuwe mu buryo bw’akajagari butuma iterambere ryaho ritihuta uko bikwiye.

Umujyi wa Kigali ufite intego yo gukomeza kunoza imiturire, wongera ibikorwa remezo nk'imihanda
Umujyi wa Kigali ufite intego yo gukomeza kunoza imiturire, wongera ibikorwa remezo nk’imihanda

Utwo duce twatangiye kuvugururwa ni Mpazi mu murenge wa Gitega, ibice bimwe na bimwe by’imirenge ya Kimisagara na Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro n’uduce twa Nyabisindu na Nyagatovu mu mirenge ya Kimironko mu karere ka Gasabo.

Gahunda ihari ni ukuvugurura imihanda no guca inzira z’abanyamaguru zimeze neza, gushyira amatara ku mihanda no gutunganya za ruhurura nk’uko birimo gukorwa mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali kugira ngo imiturire igezweho itere imbere.

Kuva muri 2016, hari uduce tw’utujagari tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali twavuguruwe, harimo akagari ka Agatare mu murenge wa Nyarugenge na Mumena mu murenge wa Nyamirambo ku nkunga y’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho (RUDP), umushinga banki y’isi yatanzemo miliyoni $95 guverinema y’u Rwanda igatanga miliyoni $5.

Intego nyamakuru y’uyu mushinga ni ukwegereza abaturage ibikorwaremezo by’ibanze bibafasha kwiteza imbere, guteza imbere imicungire y’imiturire igezweho mu duce tw’imijyi yatoranyijwe no gufasha uturere gukorana n’abikorera mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho (RUDP II), kizashyirwa mu bukorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025.

Igiciro cy’umushinga wo kuvugura imihanda n’ibikorwaremezo byo muri utwo duce tune two mu mujyi wa Kigali, ni miliyoni $40.2.

Mu murenge wa Nyarugenge (akagari ka Agatare) konyine, kuvugurura ibikorwaremezo na za ruhurura byatwaye arenga miliyari FRW7.5.

The New Times dukesha iyi nkuru, yanditse ko kugeza kuwa kane tariki 11 Kamena, imirimo yo kuvugurura aho hantu yarigeze kuri 77% ; imihanda yamaze kugeramo kaburimbo n’amatara kuri km 6.6 kongeraho ruhurura zireshya na km 2.5 zubatswe, n’ibindi bikorwa remezo bigendana na byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbanje gushimira ko mudahwema kutugezaho Amakuru agezweho mugihugu cyacu (Murakora)!!!
Abaturiye- n’abakoresha umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Rutonde uherereye mu Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Kanyinya Akagari ka Nzove,turasaba mudukorera ubuvugizi dukorerwe uwo muhanda,kuko warangiritse bikabije.

Muri Werurwe,2021 twari twijejwe ko muntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, 2021 Imirimo yo kuwukora izatangira.
Murakora-Murakora-Murakora.

KARECYEZI Jean Baptist yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ni ukuri ibikorwa nk’ibi byihutisha iterambere gusa Nyarugenge igeze kure bigaragaza iterambere no guca ibikorwa by’urugomo n’ubujura bikagabanya akajagari

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

mudukorere ubuvugizi kumuhanda uva karuruma ujya jali uherereye mukarere ka gasabo kuri antene nikigo cya gisirikare ,numuhanda uri mumihanda isigaye ari mibi mumujyi wa kigali ubu ntamumotari ukigerayo
,nukuri mudukorere ubuvugizi

ange yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka