Umujyi wa Kigali ugiye kujya uhana abazunguzayi, ababagurira n’ababaha igishoro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abacuruza mu kajagari (bitwa abazunguzayi), ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bintu bitemewe, ko bugiye gukaza ibihano ariko bubanje guha igishoro abazunguzayi no kububakira amasoko.

Abazunguzayi bagiye guhabwa igishoro ubund uzasubira mu muhanda ahanwe
Abazunguzayi bagiye guhabwa igishoro ubund uzasubira mu muhanda ahanwe

Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko umuzunguzayi n’umukiriya we, iyo bafashwe, buri muntu acibwa ihazabu y’ibihumbi 10Frw, yaba ari uwahaye umuzunguzayi aho gukorera hatemewe agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 100Frw.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA), bavuga ko nta rwitwazo abazunguzayi bafite, kuko barimo kubakirwa amasoko no guhabwa igishoro.

Mu byo Umujyi wa Kigali uvuga ko ugiye guhangana na byo, hari abazunguzayi ngo badashaka kujya mu masoko bubakiwe, hamwe n’abacuruzi baha abazunguzayi igishoro (bita amadevize) cyangwa ibicuruzwa bajyana kuzunguza.

Habinshuti Jean Damascène utuye mu Nzove, avuga ko abyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaza mu Mujyi gucuruza umukandara umwe n’isaha imwe, byombi abirangura amafaranga ibihumbi bitatu (isaha irangurwa 2,000Frw, umukandara ukarangurwa amafaranga 1,000Frw).

Buri gicuruzwa Habinshuti arashaka kucyungukaho amafaranga nibura 500Frw, ariko akaba ngo ashobora kurangura inshuro eshanu ku munsi, bituma atemera kujya kwirirwa mu isoko.

Habinshuti agira ati "Bushobora kwira ndanguye nka gatanu, ubwo urumva amafaranga 2,500Frw araboneka. Urumva Imana yaguha abana ukabura ibyo kubatunga! Mfite umudamu n’abana batatu".

Uwo twise Uwineza Joselyne ucururiza amavuta yo kwisiga mu nyubako ya Downtown i Kigali, avuga ko hari abacuruzi banini baha abazunguzayi ibintu bakajya kubacururiza, kuko ngo baba babona aho bakorera nta bakiriya benshi babagana.

Uwineza agira ati "Abazunguzayi bari mu muhanda bose si ko baba bafite icyo gishoro pe, kuba njye ntabasha kwirirwa niruka kuri ririya zuba, sinjye mu muhanda, ariko kuko we (umuzunguzayi) abifitemo uburambe aragenda umucuruzi akamuha imari y’amafaranga nk’ibihumbi 30 cyangwa 40".

Abazunguzayi, ababagura n'ababaha igishoro bagiye kujya bahanwa
Abazunguzayi, ababagura n’ababaha igishoro bagiye kujya bahanwa

Mugenzi we bacuruzanya yakomeje avuganira abazunguzayi agira ati "Mubareke bikorere", yongeraho ko n’umubyeyi we ari umuzunguzayi, akaba ari we aha ibicuruzwa ngo ajye kumuzunguriza.

Abagura ibintu ku bazunguzayi barimo ababa batabiteganyije, ariko kubera kubitegwa mu nzira aho banyura, bikaba ngombwa kubigura.

Aba barimo uwitwa Muhorakeye Alfonsine uvuga ko n’ubwo yari akeneye uburoso bw’abana, atari yiteguye guhita abugura iyo batabumwereka, aho yari ageze mu marembo ya Gare yo mu Mujyi.

Bavuga ko bari barabuze igishoro

Twakomereje mu Isoko rya Kinamba Modern Market mu Karere ka Gasabo, ryubatswe mu mwaka wa 2016 rihabwa abacururizaga munsi y’imigano ku muhanda wambuka ugana ku Gisozi unyuze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Kinamba Modern Market kugeza ubu ricururizwamo agace gato gusa, ahandi nta bantu bakoreramo, ndetse hari n’igice cyasenyutse ubu hakaba hasigaye imbuga gusa.

Abasigaye bagicururiza muri iryo soko bavuga ko bagenzi babo bahavuye kubera kutagira igishoro gihagije, cyatuma barangura ibintu byinshi bigaragarira abakiriya.

Uwase Emerita yari yateretse agatebo gacagase ibinyomoro yaranguye amafaranga 8,600Frw, yanze kugasuka ku meza bacururizaho kuko ngo nta muntu wabibona binyanyagiye ku meza ifite ubuso bwa metero kare imwe irenga ngo abigure.

Uwase yagize ati "Ntabwo ibinyomoro by’amafaranga ibihumbi bitanu wabisuka ku meza, bitanu bicururizwa ku gatebo ariko ku meza ntawabigura, umukiriya agira ngo wabijogoye akigendera, kandi ntibiba bigaragara."

Gahunda yo kububakira amasoko no kubaha igishoro

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Martine Urujeni, avuga ko hari amasoko arenga 28 ubu yubakiwe abazunguzayi bagera kuri 3,900 kandi hari n’andi bakomeje kubakwa.

Visi Meya Urujeni, aganiriza abazunguzayi bari bamaze guhabwa isoko bakoreramo mu Mujyi
Visi Meya Urujeni, aganiriza abazunguzayi bari bamaze guhabwa isoko bakoreramo mu Mujyi

Urujeni avuga ko nyuma y’iki gikorwa hamwe no gutanga igishoro ku bagikeneye, ibihano biteganywa mu mabwiriza y’Umujyi wa Kigali bizahita bikurikizwa, atari ku bazunguzayi n’ababaguraho ibintu gusa, ahubwo ko harimo n’abacuruzi babohereza ku muhanda.

Urujeni agira ati "Mu rwego rwo guca ingeso mbi nk’izo, noneho tujye mu bihano, hari abatanga ibyo bita amadevize cyangwa imari, ugasanga ubuzunguzayi buraterwa n’abanyamaduka nk’aba cyangwa se ababatiza amaseta."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko abazunguzayi bose basanzwe bacuruza, batangiye guhabwa igishoro cy’amafaranga guhera ku bihumbi 100, bakazayishyura bongeyeho 2% ku mwaka, ndetse bakaba bazishyurirwa ibisabwa byose mu gihe batararenza umwaka umwe bahawe iseta.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Arko ikibazo mbaza niba umuntu yagize amahirwe akabona acyo gishoro cy,ibihumbi10k akaza kuyazunguza akavanamo 3k by,inyungu agahahira abana murumva mwagakwiye guhora mumwirukankaho ngo ni akajagari?cg mwagakwiye kumuha advantage kugirango abana batazaba inzererezi(Maline)bakaba umuzigo kuri leta.ndikumva mwareka abantu bakishakira amaramuko.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Amategeko iyo yoroshye, abaturage bayubahiriza babikunze.
Ntumuzafate icyemezo gihanganisha inzego zumutekano nabaturage. Ubwo se muzafunga. Kumeny umuzunguzayi nutariwe birakomeye muri Kigali.

ndumiwe barutwanayo yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Kuvura umuliro kandi uzi ko indwara ari igituntu ni ubupfayongo.

Ruremesha yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Iyigahunda ninziza rwose! Kuba leta itanga igishoro ku muzunguzayi gusa ikibazo kigaragara nuko igishoro nubwo bagihabwa bazacyishyura, ndetse ninyungu, rero bishobora kutazorohera bamwe muribo bitewe nuko bafite family ngari, ikindi nuko aho mwisoko ntibazabona aba customer kimwe, nibyiza pe gusa bizagorana cyereka bagahabwa igishoro ariko hatariho kuzakishyura.

Eric yanditse ku itariki ya: 10-01-2024  →  Musubize

Iyigahunda ninziza rwose! Kuba leta itanga igishoro ku muzunguzayi gusa ikibazo kigaragara nuko igishoro nubwo bagihabwa bazacyishyura, ndetse ninyungu, rero bishobora kutazorohera bamwe muribo bitewe nuko bafite family ngari, ikindi nuko aho mwisoko ntibazabona aba customer kimwe, nibyiza pe gusa bizagorana cyereka bagahabwa igishoro ariko hatariho kuzakishyura.

Eric yanditse ku itariki ya: 10-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka