Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo imodoka zitwara abagenzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase, yatangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023 ko mu gihe cy’amezi atatu abagenzi bazoroherwa n’ingendo muri Kigali kuko mu gihugu hazaba hageze imodoka zibarirwa muri 300 zunganira izisanzwe zihari.

Imodoka zitwara abagenzi zigiye kongerwa
Imodoka zitwara abagenzi zigiye kongerwa

Iki kibazo cy’imodoka zitwara abagenzi cyabajijwe n’uwitwa Habarurema Aloys utuye mu Bubiligi ariko akaba yitabiriye uyu mushyikirano uri kubera mu Rwanda, avuga ko hagikenewe imodoka zo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Mu gusubiza iki kibazo, Eng. Uwase yavuze ko bari basanzwe bakizi ariko mu kugikemura ubu bamaze gutumiza izi modoka zikaba zizaza zigahabwa abafite mu nshingano gutwara abagenzi.

Ati “Izi modoka zatumijwe na Leta ariko hazabaho ubufatanye n’abikorera kugira ngo zibunganire mu byo basanzwe bakora”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo avuga ko iki kibazo bari baragihawe ho umurongo na Perezida Kagame ko kigomba gukemuka vuba kandi kikabonerwa igisubizo.

Eng. Uwera avuga ko impamvu iki kibazo bihutiye kugishakira ibisubizo ari ukubera igihe abantu bamara bategereje imodoka bigasaba ko cyakemuka vuba.

Ati “Ubu twatangiye gushaka aho tuzigura, ndetse n’ingengo y’imari izigura yarabonetse ku bufatanye na Minisiteri y’Imari, twese dufite ayo mafaranga, hasigaye kuzitumiza, hanyuma zaza zigakoreshwa n’urwego rushinzwe gutwara ibintu n’abantu."

Ikigamijwe ni ukugira ngo ahategerwa imodoka cyane muri za Gare no ku mihanda ahahurira abagenzi benshi hatazongera kugaragara iki kibazo cy’abamara umwanya munini bategereje imodoka.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka