Umujyi wa Kigali ugiye gusubukura umushinga wa ‘Rugarama Park Estate’

Umujyi wa Kigali watangaje ko urimo gushaka undi mushoramari mushya uzasubukura umushinga w’inzu ziciriritse wa Rugarama (Rugarama Park Estate), uherereye mu Murenge wa Nyamirambo, nyuma yo gusesa amasezerano n’umushoramari wa mbere.

Uyu mushinga watangijwe mu 2018 n’inzego za Leta, wagombaga kubakwa ku buso bwa hegitari 42 ukazubakwamo inzu 2,700 ziciriritse, ariko wahagaze hashize igihe gito utangiye. Kuva ubwo, nta bikorwa byawukomerejeho byongeye kugaragara kugeza ubu.

Mu kiganiro yatanze ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko umushinga wasubitswe nyuma y’uko umushoramari wa mbere atawushyize mu bikorwa nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Ati “Ibigo bya Leta byari byasinye amasezerano n’umushoramari kugira ngo yubake izo nzu, ariko ntiyigeze ayashyira mu bikorwa uko bikwiye. Ayo masezerano agiye guseswa kandi binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Inyubako (Rwanda Housing Authority), hafashwe icyemezo cyo kudatanga inkunga za Leta zari zaragenwe kuri uwo mushinga”.

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali uzahagarika ibikorwa bakoranaga n’uwo mushoramari wa mbere, ukazakorana uwo mushinga n’undi mushya uzaboneka.

Yavuze kandi ko muri uku kwezi kwa Nyakanga 2025, bazandikira uwo mushoramari wa mbere bamumenyesha ko amasezerano bagiranye yasheshwe.

Ati “Inama Njyanama y’Umujyi yasanze ubutaka bwari bwatanzwe buzakoreshwa nk’imigabane mu mishinga y’iterambere. Tugiye gushaka abandi bashoramari bazabukoresha neza.”

Rugarama Park Estate yari igamije gutuza abaturage bafite ubushobozi buringaniye, aho inzu zigera ku 1,200 zagombaga kugurishwa hagati ya Miliyoni 12Frw ku nzu y’icyumba kimwe, kugeza kuri Miliyoni 35Frw ku nzu ishobora kugira ibyumba bine. Abo zagenewe ni abantu binjiza hagati ya Frw 200,000 na 700,000 ku kwezi, batigeze bagira inzu zabo bwite.

Uyu mushinga wari uteganyijwe gutwara Amadolari ya Amerika Miliyoni 131, ukazatuza abaturage 14,000, no gutanga akazi ku bantu benshi mu gihe cyo kuwubaka no nyuma yo kurangira.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje impungenge

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yarangiye ku wa 30 Kamena 2024, yagaragaje ko uyu mushinga umaze imyaka irenga itandatu warahagaze, kandi nta gikorwa na kimwe cyongeye gukorwa kuva wakwitwa umishinga y’iterambere.

Hari igika cy’iyo raporo kigaragaramo ko kuva ku wa 2 Ugushyingo 2018, Umujyi wa Kigali watanze inkunga kuri uwo mushinga, ariko amasoko n’imirimo bijyanye na wo byahise bihagarara mu gihe gito nyuma yo gutangira. Raporo ishimangira ko hakiri intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’inzu ziciriritse.

Umujyi wa Kigali wemeje ko ufite ubushake n’ubushobozi bwo gusubukura uyu mushinga, mu bufatanye n’izindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire. Biteganyijwe ko hashakishwa umushoramari wizewe ushobora gushyira mu bikorwa uwo mushinga, nk’uko wari wateganyijwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka