Umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu byahigiye gukomeza kongera umutekano n’isuku

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’ubwa Polisi y’igihugu byahize imihigo yo gukomeza guteza imbere umutekano n’isuku mu mujyi wa Kigali, kugira ngo u Rwanda rukomeze ruhige indi mijyi mu bwiza.

Iyi mihigo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya kane yagize uruhare mu guhindura isura y’umujyi wa Kigali, yasinywe kuri uyu wa gatatu tariki 19/11/2014.

IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu, yatangaje ko mu myaka mike ishize umujyi wa Kigali hari aho wavuye n’aho ugeze, haba mu mutekano aho abageragezaga kuwuhungabanya batera za gerenade baburijwemo no ku isuku yongewe.

Yagize ati “Iyo tuvuga umutekano ni ukugira ngo imirenge yacu, uturere twacu, umujyi wa Kagali utakwa n’isi ukomeze ugire amahoro kandi murabizi ko mu kigereranyo cyashyizwe hanze n’ibigo bitandukanye byerekanaga ko u Rwanda rufite umutekano ndetse no ku mwanya wa mbere muri Afurika”.

UMuyobozi w'umujyi wa KIgali, Ndayisaba Fidele n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu Gasana K Emmanuel basinye ku mihigo yahizwe.
UMuyobozi w’umujyi wa KIgali, Ndayisaba Fidele n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu Gasana K Emmanuel basinye ku mihigo yahizwe.

Fidèle Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje ko ubuzima bwiza Abanyarwanda bifuza bizaterwa n’uburyo bazakorana n’ubuyobozi mu rwego rwo kugira umujyi mwiza bifuza.

Ati “Umutekano n’isuku ni ingingo z’ingenzi kugira ngo tugere ku buzima bwiza, aho abantu banezerewe kandi tukaba dushimira abaturage bacu ko babyitabiriye ku bufatanye n’abayobozi bacu n’inzego z’umutekano”.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira inzego z’ibanze gusigasira umutekano n’isuku hashyizweho ibihembo ku bazajya bitwara neza, aho hazajya hahemwa umurenge witwaye neza, ishyirahamwe, umuhanzi wakanguriye abaturage kwitabira isuku n’umutekano n’umunyamakuru wakoze inkuru nziza.

Abazahiga abandi mu gushyigikira umutekano n'isuku mu mujyi wa Kigali bazahabwa ibihembo.
Abazahiga abandi mu gushyigikira umutekano n’isuku mu mujyi wa Kigali bazahabwa ibihembo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

leta yacu ishyize imbere umutekeno n’isuku imbere kandi nibyo dushaka natwe tugomba no kubiharanira

fred yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka