Umujyi wa Kigali muri gahunda nshya yo gutuza abaturage mu buryo bunoze
Umujyi wa Kigali urashakisha uburyo bunoze bwo gutuza abaturage bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi, bazaba bavuye kuri miriyoni 1.3 mu w’2013, bakazaba babarirwa hagati ya miriyoni 3.8 kugeza kuri eshanu mu mwaka w’2040.
Inama abayobozi b’umujyi wa Kigali bagiranye n’abashinzwe imyubakire kuri uyu wa gatanu tariki 11/01/2013, yanzuye ko hagomba kubaho imikoreshereze inoze y’ubutaka, harimo kubaka bagana hejuru (amagorofa), ndetse no kutagira ubutaka bunini busigara nta kibukorerwaho.
Nta butaka bushya bugomba guturwaho mbere y’umwaka wa 2040, ahubwo ubutuwe muri iki gihe nibwo bugomba kuvugururwa bugaturwaho mu buryo bugezweho, kuko ngo ari bwo bufite ibikorwaremezo, nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali, Alphonse Nizeyimana yatangaje.
Yagize ati: “Niba bidashobotse kuzamura inyubako ngo ibe umuturirwa, ntabwo umuntu agomba kugira ibyumba binini mu nzu ye bipfa ubusa, piscine (icyuzi bogamo) iwe, ubusitani bunini n’ibindi; urenga kuri ibi akajya gushaka ubutaka ahandi aba abuza abandi kugira icyo babona.”
Mu mwaka wa 2040 kandi, umujyi wa Kigali urateganya kongera imirimo ku baturage bazaba nabo bariyongereye, ikava ku bihumbi 500 muri iki gihe, ikagera kuri miriyoni 2.3, nk’uko Visi Mayor ushinzwe ubukungu yakomeje asobanura, mu kiganiro yahaye abashinzwe imyubakire mu mujyi.

Abashinzwe imyubakire bifuje ko imishinga minini y’iterambere ry’umujyi yajya ibanza kugibwaho impaka n’abaturage, mbere y’uko itangira gushyirwa mu bikorwa, kureba uburyo hatezwa imbere inyubako zigenewe abantu baciriritse, ndetse no gukora imirimo hatekerejwe ku ngaruka yagira ku bidukikije.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yashubije ko ibiganiro n’abaturage ku mishinga minini byari bisanzweho kandi bagiye kongerwa. Akaba kandi yijeje ko umujyi watekereje ku nyubako rusange (apartments), aho umuntu azajya agura cyangwa akodesha ibyumba bike cyangwa byinshi, hakurikijwe amikoro afite.
Mayor Ndayisaba yasabye abashinzwe imyubakire kubahiriza amategeko, kugirango birinde ibibazo byavuka bishingiye ku makimbirane ubuyobozi bugirana n’abaturage, cyane cyane iyo bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa butajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Yavuze ko icyo gishushanyo mbonera kirambuye kizatangazwa mu kwezi gutaha kwa kabiri, kuko uturere twa Gasabo na Kicukiro ari two twari dutegerejwe, kuko hakorwaga ibishushanyo mbonera byatwo byihariye.
Akarere ka Nyarugenge kagenewe ibikorwa bijyanye n’ubukungu n’imari, aka Gasabo kagenerwa kubamo inzego z’ubuyobozi bw’igihugu, naho aka Kicukiro kagenerwa imirimo itanga ubumenyi, nk’uko igishushanyo mbonera rusange cy’umujyi wa Kigali kibiteganya.
Umujyi wa Kigali ufite ubuso bugera kuri kirometero kare (Km2) 730, ariko ahashobora guturwa ntiharenga 33% by’ubwo buso, bitewe n’uko ibice byinshi bigizwe n’imisozi ihanamye, ibishanga n’imihanda, akaba ari yo mpamvu ubuyobozi busaba abaturage kumenya gukoresha neza ubutaka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hakenewe mbere na mbere ibikorwa remezo muri Kigali mbere yo gutekereza inyubako. None se uzubaka appartements nta mazi ahoraho cg amashanyarazi? Etage zo ni ngombwa ko zubakwa ariko over 80% bakenye bazaba he?