Umujyi wa Huye waba ugiye gusubizwa isura wahoranye

Ibyo Abanyehuye babikesha kuba umubare w’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ugiye kongera kwiyongera, na bimwe mu bigo byahoze bihakorera bikahagarurwa.

Mu Mujyi rwagati hagaragara inzu zitagikoreshwa ndetse zabaye amatongo
Mu Mujyi rwagati hagaragara inzu zitagikoreshwa ndetse zabaye amatongo

Byatangajwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete, wagendereye uwo mujyi kuri uyu wa 25 Nzeri, hamwe n’abandi ba Minisitiri bari baherekeje Minisitiri w’intebe.

Ni nyuma yo gutembera mu Mujyi i Huye bakirebera ukuntu wabaye amatongo kuko hari inzu nyinshi z’ubucuruzi zimaze igihe zarafunzwe, n’izasenywe zikaba zitarubakwamo amagorofa nk’uko ba nyirazo bari babisabwe.

Ni nyuma kandi yo kugenderera ikigo NIRDA cyahoze cyitwa IRST bakirebera ukuntu hari inzu zitagikoreshwa ubu zashaje, ndetse no kugenderera ishami rya kaminuza y’u Rwanda banyuze ahahoze ari muri Labophar hakorerwaga imiti.

Minisitiri w’ibikorwaremezo yagize ati “Twasanze umujyi ugenda usa n’usubira inyuma kubera amazu menshi yafunzwe, tubona n’amazu menshi ya Leta yakabaye akoreshwa nk’ayo muri IRST ya kera, dusanga yakabaye isubira hariya.”

Yunzemo ati “Muri Kaminuza twasanze amazu menshi atameze neza, ariko hari gahunda y’uko yasanwa cyane cyane abanyeshuri bagarutse. Twasuye n’inzu ndangamurage dusanga imeze neza, ahubwo dushaka kugira ngo n’abakoreraga i Kigali bose bimukire hano kuko ari ho hari igikorwa nyamukuru kijyanye na yo”

Ingoro y'umurage y'i Huye ngo basanze nta cyayibuza kongera kuba icyicaro cy'ikigo cy'ingoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda
Ingoro y’umurage y’i Huye ngo basanze nta cyayibuza kongera kuba icyicaro cy’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda

Ku kibazo cyo kumenya ikizakorerwa inzu zimaze igihe zifunze, Abanye-Huye bakaba barananiwe kuzivugurura ngo bazubakemo amagorofa, Minisitiri Gatete yavuze ko biva mu nama bari bagiye kugirana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.

Ati “Icyo twabonye ni uko hari amakosa yakozwe mu gufunga aya mazu, kandi turi buganire uko yakosorwa. Hari ayafunzwe ku ruhande rw’iburyo, igice kinini cyane, aho abantu bakabaye bakorera, tutazi n’uburyo byanakozwe niba byarakurikije amategeko.”

Ibyo abivugira ko izo nzu zafunzwe zo ku ruhande rw’iburyo uturutse ku muhanda munini werekeza ku isoko ngo ari zo zubatswe nyuma y’iziri ku ruhande rw’ibumoso, zo zikorerwamo.

Guest House y'ahahoze ari muri IRST na yo yarafunzwe
Guest House y’ahahoze ari muri IRST na yo yarafunzwe

Izo nzu, mu minsi yashize Abanye-Huye bari bagaragarije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda icyifuzo cy’uko zavugururwa zitagizwe etaje kugira ngo babashe kuba bazikoreramo mu gihe bagishakisha ubushobozi bwo kubaka amagorofa nk’uko babisabwa.

Abanye-Huye babonye abayobozi batambuka mu mujyi wabo, hari abatangiye gutekereza ko, ahari ibyo bumvise ko umujyi wabo ugiye gusubizwa isura wahoranye byaba ari byo.

Renzaho Jean Damascene , ati “Ndakeka ko byanze bikunze ibiganiro abayobozi bari bugirane bishobora gutanga icyizere, hakagira icyahinduka. Wenda bakavuga inzu zikavugururwa zikaba zikora, ibindi bikazagenda bihinduka bukebuke kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi.”

Amwe mu macumbi y'abakozi b'icyahoze ari IRST yabaye nk'amatongo. Iri ryari icumbi ry'umuyobozi mukuru
Amwe mu macumbi y’abakozi b’icyahoze ari IRST yabaye nk’amatongo. Iri ryari icumbi ry’umuyobozi mukuru

Renzaho avuga ko yari asanzwe akora akazi ko kuvangavanga imiziki (DJ), ariko ngo inzu yakoreragamo yarafunzwe, ubu ngo yabuze ahandi akorera hatuma akomeza kubona abakiriya nka mbere, ibyuma arabibika.

Kimwe n’abandi baturage b’i Huye bari bafite ibikorwa bigahagarara mu mujyi, ifungwa ry’inzu cyangwa ukugabanuka kw’ababaga mu Mujyi wa Huye bikabihombya, bafite icyizere ko uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe rubasigira ibisubizo bikwiye.

Muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, hari inzu ubona ko zitangiye kwangirika
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hari inzu ubona ko zitangiye kwangirika
Ku muhanda munini unyura mu Mujyi i Huye rwagati, inzu zitari amagorofa zose zarafunzwe
Ku muhanda munini unyura mu Mujyi i Huye rwagati, inzu zitari amagorofa zose zarafunzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbese ko kaminuza yatangarije abanyeshuri biga ict ko bazajya I huye aruko iyi nyubako yarangije gusanwa birahuzwa gute nibi aba bayobozi bavuzeko izasanwa abanyeshuri baragarutse?

alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka