Umujyi wa Gisenyi umaze iminsi 5 udafite amazi meza
Kuva taliki 27/09/2014 abaturage batuye mu mujyi wa Gisenyi ntibabona amazi meza bahabwa ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi (Water & Sanitation Corporation/WASAC), benshi bakaba bitabaza amazi yo mu bigega by’ubudehe abadashoboye kuyagura bakajya kuvoma amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Umuyobozi wa WASAC mu karere ka Rubavu, Muhawenimana Antoine, avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi meza cyabayeho ariko bidakometse ku kigo cya WASAC, ahubwo akavuga ko byatewe n’ibihe by’imvura yaguye ari nyinshi bikangiza mashini zitunganya amazi yoherezwa mu batuye umujyi wa Gisenyi.
Antoine Muhawenimana avuga ko amazi akoreshwa n’abatuye umujyi wa Gisenyi ubusanzwe ari amazi ya Sebeya atunganywa ariko ngo iyo imvura yaguye ari nyinshi imanura isuri n’ibitaka kuburyo bigora imashini kuyatunganya bikaba ngombwa ko mashini zihagarara.
Kuva 2012 Minisiteri y’umutungo Kamere yasabye abaturiye umugezi wa Sebeya kurwanya isuri, haterwa imbingo n’ibiti bifata ubutaka, mu kubuza ko amazi yandura.
Mu bikorwa by’umuganda byagiye bikorwa harimo no gusana Gishwati hirindwa isuri ihava, naho abasanzwe bacukura amabuye y’agaciro basabwa gukora ubucukuzi butangiza ibidukikije harimo no kuyungurura amabuye mu mazi agana mu mugezi wa Sebeya.

Umuyobozi w’ikigo shinzwe amazi mu karere ka Rubavu avuga ko ubwo barimo bareba icyakorwa ngo amazi yongere gutunganya basanze abacukura amabuye y’agaciro batubahiriza ibyo basabwa kuko bakomeje ibikorwa mu mazi ya Sebeya akamanukana amabuye n’ibitaka bigatuma imashini z’amazi zihagarara abaturage bakabura amazi meza.
Muhawenimana avuga ko uretse abacukura amabuye y’agaciro abaturage bo mu murenge wa Nyundo begereye umugezi wa Sebeya nabo bakora ibikorwa byo kwangiza amazi ya Sebeya ingaruka zikagera ku batuye umujyi wa Gisenyi.
Kugira ngo amazi ashobore kongera kubonaka Muhawenimana avuga ko bisaba ko ikirere kigenda neza imvura ntiyongere kugwa kuko iyo imanuye isuri imashini zihagarara.
Uko imikoreshereze y’amazi mu Rwanda ihagaze
Nkuko byagaragajwe icyegeranyo cya EICV3, Abanyarwanda bafite amazi mu ngo ni bacye aho mu mujyi abashobora kuyatunga bari kuri 27.8% naho mu cyaro bakaba kuri 2.1%.
Iki cyegeranyo cyagaragaje ko abagore n’abana bakora akazi ko kuvoma bashobora nibura gukoresha iminota itari munsi ya 17 kugira babone amazi meza, ibi bikagabanya ingano y’amazi umuntu akwiye gukoresha ku munsi kuko atarenza litiro 13 mu gihe yagombye gukoresha nibura litiro 20 ku munsi.
Umuryango wabibumbye uteganya ko umuntu k’umunsi yagombye gukoresha litiro 50 z’amazi, ariko mu bihugu byo muri Afurika hateganywa ko umuntu yakoresha nibura litiro 20 nabwo aboneka nyuma y’iminota 15. Mu bihugu byateye imbere nk’ubudage umuturage akoresha litiro 122 k’umunsi harimo akoreshwa mu bwiherero, gukoresha mu bikorwa by’isuku mu gihe amazi yo gutekesha no kunywa atagombye kuya muns ya litiro 5 ku munsi.
Ikibazo cy’amazi meza mu ngo mu Rwanda gituma n’abagira ubwiherero bwiza busukuye atari benshi kuko Abanyarwanda bafite ubwiherero bukoreshwa n’amazi batarenga 1.7%; nkuko EICV3 ibigaragaza.

Ministeri y’ibikorwa remezo ivuga ko mu mwaka wa 2013 Abanyarwanda bashoboraga kubona amazi meza batarenze urugendo rwa metero 500 bageraga kuri 71% mu gihugu naho mu mujyi wa Kigali bari 81%, mu gihe intara y’Uburengerazuba n’Uburasirazuba bari kuri 58%, bikaba byari biteganyijwe ko muri 2015 abafite amazi meza bazaba ari 74%.
Mu ntara y’uburengerazuba akarere ka Rubavu niko gafite abaturage benshi badafite amazi meza kubera imiterere yako nkuko bigaragazwa n’imibare. Muri 2012 abaturage bari bafite amazi meza bari 42.3% naho 2013 bari 70.5% mu gihe 2015 bagombaga kuba bageze kuri 77.1% ibi bikorwa bikaba byaragombaga kurangira bitwaye akayabo ka 4 650 000 000frw.
Mu Rwanda akarere gafite ikibazo cy’amazi kurusha utundi ni akarere ka Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba aho abaturage bashobora kubona amazi meza bari 26% mu mwaka wa 2012 hakaba hari hacyenewe amafaranga agera kuri 2 297 765 772 frw kugira ngo muri 2015 abaturage bagera kuri 83.9% babe babonye amazi meza.
Hagendewe ku buryo intara zagombaga uhabwa amazi meza, intara y’uburengerazuba niyo yasabaga amafaranga menshi agera kuri 20 911 312 634frw igakurikirwa n’intara y’Uburasirazuba yari ikineye 18 288 008 107 frw naho mu gihugu cyose hari hacyenewe amafaranga angana 271,078,693,086 frw mu bikorwa byo gutanga amazi meza kuva mu mwaka wa 2012 kugera 2015.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|