Umujyi w’akarere ka Rusizi uracyarimo abana b’inzererezi
Uko iminsi igenda yicuma niko abana bari hagati y’imyaka 12 na 15 bagenda biyongera mu mujyi wa Rusizi. Bavuga ko bata imiryango yabo baje gushaka amafaranga mu mujyi.

Abana baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today mu masaha ya saa tatu z’ijoro batangaza ko kurya kwabo babikesha Nyagasani kuko iyo batabonye umuntu ubaterera igiceri baburara.
Abaganiriye n’umunyamakuru bari guhekenya ibigori byokeje ari byo bagiye kurarira aho bari bagiye kuryama mu nzira z’amazi aturuka mu muhanda bafite amakarito baryamaho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bugerageza uburyo bushoboka bwo gukura abo bana mu mujyi nyuma y’igihe gito bakongera kugaruka. Haracyarebwa izindi ngamba zafatwa mu guca abo bana b’inzererezi mu mujyi wa Rusizi; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|