Umujyanama wa minisitiri w’ubutabera yabonye igihembo cya Mo Ibrahim Foundation

Umujyanama muri minisiteri y’ubutabera, Jacqueline Musiitwa, ni umwe muri batatu babonye igihembo cya Foundation Mo Ibrahim. Yabonye iki gihembo kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubucuruzi, imiyoborere ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Abandi bahawe igihembo ni Omolade Dada wo muri Nigeria na Yvonne Mensah wo muri Ghana. Mu gihe kingana n’umwaka umwe, ababonye igihembo bose bazajya gukorera mu bigo bya Banki nyafurika itsura amajyambere, Komisiyo y’umuryango w’abibumbye wita ku bukungu bw’Afurika ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi.

Jacqueline Musiitwa akomoka muri Zambia. Ni umunyamategeko mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuyobozi, n’uburezi kandi yigisha amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Omolade Dade ni umuhanga mu iteramebre ry’imari akaba afite uburambe mu guteza imbere ibikorwa remezo mu karere. Ni umukozi ushinzwe ishoramari muri Banki nyafurika itura amajyambere muri Tuniziya.

Yvonne Mensah ni umunyamategeko akaba amaze imyaka irenga irindwi akora akazi ko gushyiraho amategeko mpuzamahanga mu iterambere rya Afurika mu mashami y’ubucuruzi, ibidukikije na politiki. Ni umukozi mu bunyamabanga bwa Commonwealth i London aho ashinzwe politi y’Afurika.

Igihembo aba bategarugori bahawe cyatanzwe ku bufatanye hagati ya Mo Ibrahim Foundation, Banki nyafurika itsura amajyambere, Komisiyo y’umuryango w’abibumbye wita ku bukungu bwa Afurika ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi.

Ubuyobozi bwa Mo Ibrahim butangaza ko bushima ubushishozi bwakoreshejwe mu gutora kuko hashingiwe k’ubuhanga bwa buri muntu n’ibyo yakoze.

Dr Ibrahim ni umushoramari wo mu gihugu cya Sudani. Mu kwakira 2006. Dr Ibrahim yashinze Mo Ibrahim Foundation yo guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika.

Syldio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Happy for that, congz Musiitwa, yaratwigishije turamwemera tu! NUR Promption 2011 LLB IV!

JP yanditse ku itariki ya: 23-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka