Umujenerali wa FDLR uherutse gucyurwa mu Rwanda ni we wishe Masenge - Kagame

Perezida Kagame yemeje ko umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uherutse gutaha mu Rwanda ari we wishe nyirasenge, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 1 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa M23 bwazanye Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste uzwi nka Gen Gakwerere Stany, wari ushinzwe ubunyamabanga bwa FDLR, bumushyikiriza u Rwanda.

Gakwerere yafatiwe mu mujyi wa Goma n’abarinzi be, nyuma y’ imirwano ikarishye yabereye muri uwo mujyi tariki ya 27 na 28 Mutarama 2025.

Kagame yakomoje ku by’uyu mujenerali mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal baherutse kugirana muri Village Urugwiro, ubwo yasobanuraga uburyo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikoresha umurengera w’amafaranga, kandi ntizitange umusaruro.

Brig. Gen. Gakwerere wishe Umwamikazi Rosalie Gicanda
Brig. Gen. Gakwerere wishe Umwamikazi Rosalie Gicanda

Kagame yagize ati “Mu myaka irenga makumyabiri bamaze muri Congo, bamaze gukoresha amafaranga arenga miliyari mirongo ine z’Amadolari, ariko iyo wibajije icyo bakoze urakibura.”

Yagize ati “bashoboye kubungabunga amahoro se? Ayahe mahoro? Bashoboye se byibuze kugarura amahoro? Bagaruye ayahe?”

Icyakora Kagame asanga ko wenda bavuga ko hari abantu bo mu mutwe w’iterabwoba bacyuye. Ibyo byo biranditse birahari.

“Naho ubundi, ntacyo nzi bagezeho.”

Umunyamakuru yahise yibutsa Perezida Kagame, ko no mu minsi ishize hari Umujenerali wa FDLR wafashwe akagarurwa mu Rwanda.

Umwamikazi Rosalie Gicanda
Umwamikazi Rosalie Gicanda

Aha ngaha niho Kagame yagize ati “Ni byo ni we nahoze mvuga wishe masenge. Ni mubyara wa mama."

Gakwerere ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, cyane cyane mu rupfu rw’ Umwamikazi Rosalie Gicanda n’uwahoze ari Perefe wa Butare, igikorwa ngo yoherejwemo na Capt. Nizeyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka