Umuhora wa ruguru wanogeje uburyo uzarwaniriza umwanzi hamwe
U Rwanda, Uganda na Kenya bihuriye Ku Muhora wa Ruguru (Northern Corridor), biravuga ko byamaze kunoza uko bizatabarana mu bya gisirikare.
Ibi bihugu binyurwamo n’umuhora wa ruguru uva ku cyambu cya Mombasa, byiyemeje kubaka ibikorwaremezo byazamura iterambere, ariko bikabishingira ku bubanyi n’amahanga, umutekano no kurwaniriza umwanzi hamwe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yatangaje ko inzego zitandukanye zo muri ibyo bihugu zari zimaze iminsi itatu ziteraniye i Kigali kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 15/01/2016, zanogeje ibijyanye n’umutekano no kurwaniriza umwanzi hamwe.
Brig Gen. Nzabamwita yagize ati “Mu mwaka wa 2014, twasinye amasezerano yo kurwaniriza umwanzi hamwe, aho mu gihe kimwe mu bihugu cyaba gitewe, n’ibindi byose biba bitewe kandi byose byivuna umwanzi kimwe.”
Yavuze ko ibikenewe kugira ngo aya masezerano atangire gushyirwa mu bikorwa byamaze gukorwa, kuko ngo Inteko zishinga amategeko za muri ibyo bihugu zamaze kuyemeza, ndetse ngo aya masezerano yamaze kwandikishwa mu muryango w’abibumbye (UN).
Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2015, Abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa ruguru, ngo batanze amabwiriza y’uko bitarenze tariki ya 16/1/2016, hasuzumwa uburyo ibindi bihugu byakwinjira muri aya masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.
Ni muri urwo rwego Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko igihugu cya Sudani y’Epfo cyajyaga cyitabira inama z’Umuhora wa Ruguru nk’indorerezi, na cyo ngo cyemerewe kuzajya mu muryango wo gutabarana w’Umuhora wa Ruguru.
Imyanzuro y’iyi nama ngo izashyikirizwa abagaba bakuru b’Ingabo mu bihugu bigize uyu muhora, abakuru ba Polisi, abayoboye iperereza, abayozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka n’abayobozi b’inzego zicunga amagereza.
Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Kenya riyobowe na Ambasaderi Ruth Solitei, abo muri Uganda bayobowe na Maj Gen Muhozi, abo muri Sudani y’Epfo bayobowe na Maj Gen Marial Nuol Jok.
Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|