Umuherwe Jack Ma washinze “Alibaba” azatanga ikiganiro muri Youth Connekt Africa 2017
Umucuruzi ukomeye mu Bushinwa, Jack Ma azatanga ikiganiro mu ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” izabera i Kigali muri Nyakanga 2017.

Jack Ma yamenyekanye kubera gutanga ibiganiro ku buzima bwe n’uko yinjiye mu by’ubucuruzi ari umukene ariko kubera kwihangana ubu akaba ari umwe mu bakire bo mu Bushinwa.
Yashinze urubuga rwa interineti rwitwa "Alibaba" rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Urwo rubuga rumaze kumenyekana muri Aziya, mu Burayi n’Amerika.
Urugendo Jack Ma azagirira mu Rwanda nirwo rwa mbere azaba akoreye ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana yabwiye abitabiriye ikiganiro cya Youth Connekt, kimwe mu biganiro byitabiriwe mu nama ya Transform Africa iteraniye i Kigali, ko Youth Connekt yamaze kugirwa ihuriro Nyafurika.
Yagize ati “Ndagira ngo mbonereho kubabwira ko kuva uyu mwaka Youth Connekt izajya yitwa Youth Connekt Africa Summit, kuko yamaze kujya ku rwego rw’Afurika. Uyu mwaka tuzahabwa ibiganiro na Perezida Paul Kagame na Jack Ma.”
Yavuze ko gutumira Perezida Kagame n’umuherwe Jack Ma muri iyi nama izaba tariki 19 kugeza 21 Nyakanga 2017, ari uburyo bwo kwagura imitekerereze no guhuza urubyiruko rwo muri Afurika.

Lamin Maneh, umuyobozi wa ONE UN, umwe mu baterankunga ba Youth Connekt Africa Summit, nawe watanze ikiganiro, yavuze ko urubyiruko rwo muri Afurika ruzungukira byinshi mu guhuzwa kw’amahirwe atangwa n’abikorera.
Agira ati “Twese tugomba gufatanya kugira ngo iyi nama izagere ku ntego, kuko yaba ari imwe mu bisubizo urubyiruko ruhura nabyo ku mugabane.”
Youth Connekt ni gahunda ya tangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).

Ihuza urubyiruko rutandukanye rwo mu gihugu, rukaganira ku bibazo birwugarije, rukanishakamo ibisubizo, bafatanije n’abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa.
Muri iyi gahunda kandi hahembwa urubyiruko rwagaragaje imishinga ifitiye igihugu akamaro, bagahabwa inkunga yo kuyiteza imbere. Urubyiruko rwitabira Youth Connekt ni uruhagarariye urundi aho ruturuka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|