“Umuhate w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ntiwahindutse” - Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, yongeye guhamya ko indangagaciro z’umuryango FPR-Inkotanyi zitigeze zihinduka, cyane cyane mu gihe bibaye ngombwa ko harengerwa uburenganzira bw’Abanyarwanda n’igihugu.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, wabaye kuri uyu wa kane tariki 20/12/2012, Perezida Kagame yatangaje ko umusingi FPR imaze kubaka udashobora gusubizwa inyuma n’icyo aricyo cyose.

Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR.
Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR.

Yagize ati: “Nubwo hagenda haba inzitizi duhura nazo turacyari babandi bashobora guhera kuri bicye dufite tukagera kuri byinshi twifuza. Turacyari ba bandi bashobora kujya mu ndaki tukarwanira ukuri, uburenganzira, tukarwanira agaciro kacu”.

Mu ijambo ry’iminota igera kuri 35 yagejeje ku bantu barenga ibihumbi 25 bari bahuriye kuri Stade Amahoro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakiri babandi badashobora kuba ingaruzwamuheto z’ibinyoma.

Stade Amahoro yari yuzuye abanyamuryango baje kwizihiza isabukuru ya FPR.
Stade Amahoro yari yuzuye abanyamuryango baje kwizihiza isabukuru ya FPR.

Mu mateka macye yavuze y’umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame yemeje ko icyayigejeje ku ntego yaharaniraga ubwo yashingwaga mu nama yateranye ku munsi nk’uyu mu 1987, ari ugushiraho ingamba zihamye zo guteza igihugu imbere.

Zimwe muri izo ngamba ni amahirwe bose mu burezi, mu buzima, mu kazi, gusubiza agaciro ababana n’ubumuga, guha abategarugori umwanya wabo bakwiye ndetse n’urubyiruko rukagira umwanya warwo mu rwego rwo kubategurira kuba abayobozi b’ejo hazaza.

Ibirori byasusurukijwe n'abahanzi batandukanye bahimbye indirimbo zivuga ibigwi bya FPR.
Ibirori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye bahimbye indirimbo zivuga ibigwi bya FPR.

Gusa ntiyigerangagije gushimira intwari zagize uruhare mu kubohoza iki gihugu, zaba izitakiriho nka Major Gen. Fred Gisa Rwigema ndetse n’abakiriho bose.
Yanasabye Abanyafurika kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo, bakanaharanira kwiteza imbere badategereje uwaza kubazamura.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka