Umuhanzikazi Zahara yitabye Imana aguye mu bitaro bya Johannesburg

Umuhanzikazi Bulelwa Mkutukana, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Zahara, wo muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aguye mu bitaro by’i Johannesburg muri icyo gihugu, akaba yari afite imyaka 35 y’amavuko.

Urupfu rwa Zahara rwemejwe na Minisitiri wa Afurika y’Epfo witwa Zizi Kodwa, ufite ubuhanzi n’umuco mu nshingano ze, aboneraho no kwihanganisha abo mu muryango w’uyu muhanzikazi.

Abakunzi b’uyu muhanzi bo hirya no hino ku Isi bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwe. Zahara yari afite n’abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda, dore ko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye.

Zahara wamamaye mu ndirimbo nka “Loliwe” yasohoye muri 2011, biravugwa ko yazize indwara y’umwijima. Mu byumweru bibiri bishize yari yajyanywe kwa muganga igitaraganya, ubwo yari arembejwe n’ubwo burwayi, ndetse agenda yoroherwa.

Abakunzi b’umuziki we ntibahwemye kumwereka ko bamuri hafi, bamwandikira ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, abandi ndetse biganjemo abo muri Afurika y’Epfo bateranira aho yari arwariye bamusabira gukira, ariko birangira ashizemo umwuka.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Zahara yitabye Imana ku wa Mbere ahagana saa tatu z’ijoro ari mu bitaro yari arwariyemo, akaba yari kumwe n’umukunzi we witwa Mpho Xaba.

Zahara yataramiye mu Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019 mu bitaramo bizwi nka ‘Kigali Jazz Junction’ byabereye muri Serena Hotel.

Reba indirimbo ya Zahara yise ‘Loliwe’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yali akunzwe cyane.Ariko se koko yitabye imana?Iyo mvugo ntabwo abantu bayumvikanaho.Ariko tuba dukwiriye kubaza icyo bible ibivugaho,nk’igitabo rukumbi imana yaduhaye ngo kijye kituyobora.Kivuga ko upfuye aba atumva.Ajya mu gitaka,imana ikazamuzura ku munsi wa nyuma,niba akiriho yaririndaga gukora ibyo itubuza.Abakoze ibyo itubuza,ivuga ko batazazuka.Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’umugereki witwaga Platon,utaremeraga imana y’abakristu.Uko niko kuli konyine.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka