Umuhanzikazi wo muri Uganda yafungiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe azira kwitwara nabi
Sheebah Karungi, Umugandekazi uririmba mu itsinda rya ‘Obsession’ yafungiwe ijoro ryose muri week-end ishize ku kibuga cy’indege i Kigali, azira guteza akavuyo abandi bagenzi bari bagendanye mu ndege.
Nk’uko umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda Supt.Theos Badege yabitangarije kigalitoday, Sheebah ngo yakererejwe kugenda mu ndege yo ku mugoroba w’umunsi atibuka neza (ariko ngo ni muri iyi week-end ishize), azinduka agenda mu ya mu gitondo.
Umuvugizi wa Police yagize ati: “Uriya mukobwa ari ’indiscipline’ cyane, yavugaga nabi, ateza akavuyo mu bagenzi bari mu ndege,..!”
Badege avuga ko bwakeye Sheebah atakiri mubi cyane nko ku mugoroba wabanjirijeho, n’ubwo ngo bitari byagaragaye ko yasinze.
Indege Sheebah yatejemo amahane ngo yari igiye gukererwa, maze abashinzwe umutekano bahitamo kumufunga ijoro ryose kugira ngo aho gukerereza abandi bagenzi, akererwe wenyine.
Sheebah yateje akavuyo abagenzi bari mu ndege muri rusange, ariko ngo yahereye ku Munyasomaliyakazi, aza amutuka mu kirere bari mu ndege iva muri Afrika y’Epfo yabanje kugwa i Kigali mbere yo kwerekeza i Kampala.
Umuvugizi wa Police asaba abagenzi muri rusange kwiyubaha, kugirango umuntu ntiyisebye ngo anasebye igihugu cye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
owo mukobwa ubaza yarasinze kabisa nakinyabupfura agira akwiye kwisubiraho
njye nari mpari hari Samedi, uyu mukobwa yari yakunze akana ka gakobwa kari kumwe na nyina, agashaka kugasoma, nyina w umwana arabyanga noneho ashaka kugasoma kungufu, atangira gutyo gutuka nyina w umwana, police iraza nayo atangira kuyituka cyane nibwo bamufungiranye mucyumba, ngayo nguko....
abantu barasaze
Merci, mukutugezaho amakuru ariko reka mbasabe kuki musigaye mutugezaho amakuru nako amateka biterwa nuko muba mutarayatohoza neza cyangwa hari ikindi kibazo kuko usanga ibinyamakuru hafi yabyose bitugezaho amateka ntabwo aba ara makuru. Umunsi atibuka neza.
Mwihangane mwikosore.
afite ikibazo