Umuhanzikazi Simi yavuze ko kuba umubyeyi ari kimwe mu byiza byamubayeho
Simisola Bolatito Kosoko, uzwi nka Simi mu muziki, akaba n’umwe mu bahanzikazi bakundirwa ijwi rye ku mugabane wa Afurika, yahishuye ko imyaka ibiri ishize abaye umubyeyi yamubereye iy’ibyishimo mu buzima.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Cool FM, uyu muhanzikazi yagarutse ku bihe yanyuzemo mu myaka ibiri ishize abaye umubyeyi ndetse n’uburyo yagerageje kubihuza n’ubuhanzi bwe.
Uyu mugore w’imyaka 35, ukomoka muri Nigeria, yavuze ko byabanje kumugora guhuza inshingano za kibyeyi ndetse na gahunda ze z’ubuhanzi kuko igihe kinini yagihariraga umwana.
Muri Mutarama 2019, Simi nibwo yakoze ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare Adekunle Kosoko uzwi nka [Adekunle cyangwa se AG Baby] ufite indirimbo igezweho muri iyi minsi yise “Party No Dey Stop”.
Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, nibwo bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.
Simi nubwo byamuteye ibyishimo ndetse akumva ko kuba umubyeyi ari kimwe mu bintu bitangaje bitari byarigeze bimubaho mu buzima, icyakora, yahishuye ko rimwe na rimwe akimara kubyara, kwita ku mwana yajyaga yumva bimugoye.
Yavuze ko nyuma yaho Umukobwa we, Adejare, yabyaranye na Adekunle yari amaze kuzuza imyaka ibiri, yatangiye gushaka uko yongera kwisuganya agasubukura bimwe mu bikorwa bye bya muzika.
Uyu mugore usanzwe ufite kompanyi ifasha abahanzi yitwa ‘Studio Brat’, tariki 15 Kamena aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Stranger’ ari nayo ya mbere kuva uyu mwaka watangira. Ikaba ije ikurikira Album yashyize hanze umwaka ushize yitwa TBH (To Be Honest), iriho indirimbo 11.
Simi yavuze ko aterwa ibyishimo n’umukobwa we kuko kuri we asobanuye ibintu byinshi icyarimwe.
Yagize ati: “Mana yanjye, [Umukobwa wange] ni umwe mu bantu bashimishije. Kuri ngewe asobanuye ibintu byinshi icyarimwe, ibyiyumvo byanjye bigenda bihinduka.”
Simi yakomeje asobanura ko nyuma yo kubyara yagiye asanga na we ubwe atibonera akanya kuko yabaga yita ku mwana, bigatuma hari ibindi bikorwa atabasha gukora.
Ati: “Nubwo nasangaga mfite akanya gato ko kugira ikindi gikorwa cyange nahugiraho, ariko nicyo kintu cyiza cyane numva nigeze gukora mu buzima, kandi buri munsi nshimishwa no kugira ayo mahirwe. Ariko ntibyoroshye.”
Simi wamenyekanye cyane ku ndirimbo Duduke, yashimangiye ko kugeza ubu ku mwaka wa gatatu nk’umubyeyi, arimo kugerageza guhuza izo nshingano n’umwuga we w’ubuhanzi.
Yavuze kandi ko imyaka ibiri ishize yahinduye byinshi kuri we nk’umuhanzi, ndetse nk’umubyeyi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi byose.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,bariba,barikubira,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.