Umuhanzi Kizito Mihigo arashyingurwa i Rusoro
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfa bivugwa ko yiyahuye ubwo yari afungiye kuri Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Imihango yo kumushyingura yatangiye mu gitondo, aho abagize umuryango we ndetse n’abandi bagiye gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma bakomereza mu Busanza mu Karere ka Kicukiro ari na ho umubyeyi we atuye, hakomereza imihango yo kumusezeraho.
Nyuma yo kumusezeraho, imihango yakomereje muri Paruwasi ya Ndera, aho yavugiwe amasengesho, hanyuma hagakurikiraho kujya kumushyingura mu irimbi rya Rusororo biteganyijwe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Amakuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo yemejwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse mu gitondo cyo ku itariki ya 17 Gashyantare 2020.
Iryo tangazo ryavugaga ko Kizito yasanzwe yiyahuriye mu cyumba yari afungiyemo, kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Icyo gihe hari hashize iminsi mikeya Kizito afatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, ashaka kwambuka umupaka ngo ajye mu gihugu cy’u Burundi, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA IMWAKIRE MUBAYO
IMANA IMWAKIRE
KIZITO MIHIGO agire iruhuko ridashira
KIZITO MIHIGO agire iruhuko ridashira
NYAKWIJYENDERA KIZITO MIHIGO IMANA IMUHIRUHUKO RIDASHIRA.
Imana Imwakire mubayo
Naruhukire mumahoro,tuzamukumbura