Umuhango wo Kwita izina witabiriwe n’abanyamahanga barenga 450
Umuhango wo kwita izina wari umaze iminsi witegurwa watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013, witabiriwe n’abaturiye Kinigi, Abanyarwanda baturutse mu bindi bice by’igihugu n’abanyamahanga barenga 450.
Uyu muhango ukomeje kubera munsi y’ibirunga bya Sabyinyo na Muhabura, watangiye Aime Bosenibamwe, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, yakira anageza ku bitabiriye ibi birori uburyo ingagi zo mu birunga zahinduye ubuzima bw’abatuye aka gace.
Guverineri Bosenibamwe yaboneyeho gusaba ko hanatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, cyane ko intara y’Amajyaruguru ifite ibice byinshi bifite amateka atandukanye.

Zimwe mu ngero yatanze ni nk’ahatuye umugabo wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda mu mwaduko w’abazungu ariwe Rukara rwa Bishingwe.
Ati: “Turasaba ko hatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ngo bwunganire urwego rw’ubukerarugendo, aha twavuga nko nka Buhande mu karere ka Musanze ahantu hafite amateka mu kwimika abami b’u Rwanda, ku Kabarashi mu karere ka Burera iwabo wa Rukara rwa bishingwe.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu karere ka Gakenke na Rulindo naho hafite amateka menshi, ku buryo hatejwe imbere hateza imbere ku buryo bugaragara ubukerarugendo mu gihugu.
Uyu muhango uri kubera mu karere ka Musanze wakiriye Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, nk’umushyitsi mukuru, witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye mu gihugu cy’u Rwanda n’abavuye hanze.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi baturutse hanze nka Perezida wa sena y’igihugu cya Kenya, abahanzi batandukanye baturutse hanze nka Kevin Little, wavuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’abo mu Rwanda nka King James, Tom Close,Rafiki, Dr Claude n’abandi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Harakabaho ibidukikije! Mbe mwandusha umuyobozi wa rya shyaka riharanira ibidukikije yaje kwizihiza ibi birori?