Umuhango wo Gutabarizwa kw’umwami Kigeli V Ndahindurwa (Photos&Video)
Yanditswe na
KT Editorial
Umuhango wo gutabarizwa k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Umuhango wo gutabarizwa kwa Kigeli V Ndahindurwa wabimburiwe no gusezera Umugogo we wari uruhukiye muri bitaro bya Faisal
Wabimburiwe no gusezera umugogo we wabereye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Nyuma yo gusezera umugogo abamuherekeje bakomereje mu Karere ka Nyanza ahari bubere Misa yo kumusezera bwanyuma.
Nyuma ya Misa haratangwa ubuhamya butandukanye bw’ababanye n’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa, busozwe no kumutabariza mu irimbi riruhukiyemo mukuru we Umwami Mutara Rudahigwa.

Abagize umuryango we baje kumusezera mu bitaro bya Faisal aho umugogo we wari uruhukiye

Nyuma yo gusezera Umugogo we Bagannye i Nyanza ahabera Misa yo kumusezera

Abagize Umuryango we bitwaje ikamba rigaragaza ko bagiye gutabariza Umwami

Ahagana mu ma saa yine z’amanywa ni bwo Umugogo wa Kigeli wagejejwe mu Rukali aahari bubere Misa yo kumusezera

Yaherekejwe n’ababyeyi bambaye imikenyero y’umweru

Umwe mu bato bo mu muryango we yitwaje ifoto ya Kigeli V ndahindurwa

Misa yo kumusabira iratangiye irimo kubera mu Rukari i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yaje gufata mu Mugongo Umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa mu izina rya Leta y’u Rwnda

Pasiteri Ezra Mpyisi mu muhango wo Gutabarizwa kw’umwami Kigeli V

Ni agahinda ku baje gutabara uyu muryango

Imbaga nini yaje kwifatanya n’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa kumutabariza

N’abihayimana baherekeje Umugogo w’Umwami

Abantu berekeje aho umugogo w’Umwami utabarizwa





Ohereza igitekerezo
|
Naruhukire mu Mahoro!