Umuhanda yahanze wuzuye umusigiye ideni rya Miliyoni zisaga ebyiri

Umusore witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi, arishimira ko intego ye yo gukura abaturage mu bwigunge abahangira umuhanda yamaze kugerwaho, gusa asigarana ikibazo cy’ideni ry’amafaranga y’u Rwanda angana na 2.200.000 umusigiye.

Niringiyimana arishimira ko intego ye yayigezeho
Niringiyimana arishimira ko intego ye yayigezeho

Uwo musore wamenyekanye ubwo yahangaga umuhanda ureshya n’ibilometero birindwi akoresheje isuka, avuga ko icyo gitekerezo yakigize ubwo yabonaga mu Murenge atuyemo wa Murambi mu Kagari ka Nkoto, nta muhanda uhari wafasha abaturage.

Ngo ubwo abantu bamunyuragaho bahetse umurwayi mu ngobyi ya kinyarwanda basesera mu bihuru, umwe mubari bahetse aranyerera umurwayi yitura hasi aravunika bamutwara aniha, ngo byamukoze ku mutima afata icyemezo cyo guhanga umuhanda yifashishije amaboko ye, dore ko nta bushobozi bundi yari afite.

Mu guhanga uwo muhanda byamubereye ikiraro cyo kumenyekana, kugeza ubwo yagaragaye mu bantu b’ibihangange 25 batoranyijwe mu Kwita Izina abana 25 b’Ingagi mu mwaka wa 2019.

Niringiyimana yabwiye Kigali Tiday ko uko gutoranywa mu bise izina abana b’ingagi, byatumye arushaho kumenyekana kugeza ubwo atangiye kubona inkunga zinyuranye.

Yishimiye umuhanda yujuje ababazwa n’ideni umusigiye

Niringiyimana avuga ko nyuma y’umuhango wo kwita izina yasinyiye isosiyete y’itumanaho mu kuyamamaza, aho amafaranga yahawe n’iyo sosiyete ngo agera kuri miliyoni enye yose yayashoye muri uwo muhanda, dore ko yari ageze aho ubushobozi bwe burangirira bwo gukoresha isuka kuko hari hakenewe ubushobozi bwo gutinda ibiraro.

Uretse amafaranga ngo yahawe n’iyo sosiyete, ngo hari n’abandi baterankunga banyuranye bamuteye inkunga yakoresheje kuri uwo muhanda aho yishyuyemo miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani, asigaramo ideni rya miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri.

Niringiyimana ari mubatoranyije mu muhango wo kwita izina 2019
Niringiyimana ari mubatoranyije mu muhango wo kwita izina 2019

Agira ati “Njya kwita Ingagi byampaye kurushaho kumenyekana aho sosiyete y’itumanaho yansinyishije ngo nyamamaze impa amafaranga agera kuri miliyoni enye. Mu bandi bamfashije harimo na SINA Gerald wampaye igare n’imizinga icumi, n’abandi Banyarwanda baba mu Budage bampaye inkunga y’amafaranga ibihumbi 400, n’umupasiteri wo muri Amerika antera inkunga ya matora yo kuryamaho, telefoni antangira na mituweri ku miryango 31”.

Arongera ati “Mu mafaranga nakoresheje ntabwo mbariramo ya mibyizi y’ibirometero birindwi nakoreshyeje amaboko, kuko kwari ukwitanga nereka urubyiruko ko rugomba gutanga amaboko rufasha igihugu”.

Ni umuhanda wuzuye utwaye amafaranga angana na miliyoni umunani, aho amaze wishyuramo miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani andi akaba akiyarimo, aho yemeza ko iryo deni rimubuza gusinzira.

Gusa anenga ubuyobozi bwamwimye ibiti byo gutinda ikiraro, biba ngombwa ko atanga amafaranga abigura mu baturage, ari na byo nyirabayazana w’ukwiyongera kw’ideni abereyemo abamufashije.

Umuhanda watangiye kunyurwamo n'imodoka
Umuhanda watangiye kunyurwamo n’imodoka

Ati “Miliyoni eshanu na magana inani nagiye nyishyura urubyiruko nakoresheje, andi nyaguramo ibiti binini nubaka ikiraro ahantu hari umugezi minini, byansabye kugura ibiti n’abaturage kuko nari nabuze ahantu mbikura, kuko n’aho nari nagerageje kubyaka mu buyobozi ntabwo nabashije kubibona.

Bambwiye ko ngo bari kubikoraho inyigo, mbonye bitinze mbigura n’abaturage ubu bikaba binsize mu ideni rimbuza gusinzira rya miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri mfitiye abaturage, gusa nkaba nishimira ko umuhanda wuzuye imodoka ziwunyuramo”.

Niringiyimana ubu ngo nta kazi afite, dore ko yanasoje amasezerano muri sociyete yari yaramusinyishije, ubu akaba ategereje ko bamuhamagara mu rwego rwo kongera amasezerano.

Uwo musore nubwo arimo ideni ritamworoheye arishimira ko igikorwa yatangiye agisoje, gusa akaba asaba ubufasha bwo kubona ayo mafaranga, kuko ubu nta bushobozi arabona ngo abe yayishyura kuko ngo n’ubuzima abayemo mu Mujyi wa Kigali butamworoheye.

Umutungo asigaranye ni imizinga
Umutungo asigaranye ni imizinga

Ati “Hano ndi mu Mujyi wa Kigali, hari ubwo nkenera kujya ahantu runaka nkabura itike nkagenda n’amaguru, ubu ndi gucungira ku mizinga 10 nahawe n’umuterankunga ariko ntabwo irataratangira kwinjiza amafaranga”.

Abaturage barishimira uwo muhanda bakemeza ko baruhutse guheka mu ngobyi

Nyuma y’uko uwo muhanda wuzuye, abaturage banyuranye batuye mu Murenge wa Murambi barishimira uburyo baruhutse guheka mu ngobyi banyura mu bihuru, bagashimira uwo musore ku bwitange n’urukundo yagize bwo kubagezaho umuhanda nk’igikorwa cyari cyarabananiye.

Uwiragiye Patricie ati “Uretse kumusabira umugisha ntacyo nakora narabimubwiye, umuntu wese unyuze muri uwo muhanda amusabira umugisha, yaba umwana, urubyiruko natwe abakecuru n’abasaza. Ndi umwe mu bo uwo muhanda wanyuriye mu isambu, ariko sinigeze mbyinubira kuko nabonaga ari igikorwa kije kudufasha”.

Arongera ati “No guheka abarwayi mu ngobyi byari bitugoye, kuko nta n’akayira kari gahari, ikindi abahekaga basabaga amafaranga, ariko ubu Ambulance itinze wahamagara n’umumotari akaza akagufata, mbere byari ibihuru, inka zigenda zica imikuku ukandagiramo ushaya, ariko ubu nta kibazo na kimwe dufite”.

Abaturage ngo biteguye kuwusigasira
Abaturage ngo biteguye kuwusigasira

Dusengimana Aimable ati “Uriya muhanda yawukoze ushaka guhuza Ikigo Nderabuzima cya Mwendo n’ibitaro bya Kirinda, n’inzira y’abahetsi ntiyakundaga byari igihuru gikabije. Ndi umwe mu bo yakoreshaga, ariko ntakubeshye uriya musore yaradufashije cyane bikomeye, abantu bose baramukunda ubu natwe icyo dushinzwe ni ukuwusigasira ngo utangirika muri ibi bihe by’imvura”.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yabwiye Kigali Today ko Niringiyimana atigeze agera ku rwego rw’akarere ngo abagezeho ikibazo yahuye na cyo, ariko ko bagiye kumushaka bakaganira na we hanyuma bakamufasha.

Avuga ko igikorwa Niringiyimana yakoze gifitiye inyungu akarere n’abaturage muri rusange, bityo ko ubuyobozi bw’akarere bugiye gushaka amakuru kuri iki kibazo kigakurikiranwa.

Yagize ati “Igikorwa yakoze ni cyiza, gifasha abaturage n’akarere, tugiye kuganira na we tumenye imbogamizi yahuye na zo, tumenye aho yaba yarasabye ibyo biti bakabimwima. Ntituzamutererana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

mbona nkuko leta ishora imari mubikorwa by,iterambere ikwiye gukora igenagaciro ry,uriya muhanda amafranga yari kuwukora bakayaha uriya musore kuko niyo bawuha rwiyemezamirimo bari kumwishyura.
noneho uriya musore akajya yagenerwa agashimo

Zirikana yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Uyu musore Niringiyimana,yabaye indakemwa kugezaho atekerereza akarere kose kwiterambere rirambye ryoguhanga umuhanda nkuyu akoresheje amaboko ye! Kandi ntawabura kuntenga ubuyobozi gito bwirengagiza inshingano zabo kugeza aho badashyigikira igikorwa nkakiriya.ubuyobozi bushyire hamwe nikigo gifite munshingano iteramber ryigihugu hishyurwe iryo deni risigaye kandi baremere ishimwe uwo musore windashyikirwa kumurimo.NATUBERE URUGERO RWIZA TWESE NKABANYAGIHUGU.Murakoze.

Isiraguma fabrice yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Iyaba byakundaga uyu muhanda wahabwaga agaciro kuva mu nyigo yawo kugeza urangiye maze NIRINGIYIMANA EMMANUEL akishyurwa byose byatanzwe kuri uyu muhanda , cg agahabwa inkunga izatuma ubuzima bwe busigaye bumera neza dore ko ubuzima bwe yabumaze ashengurwa n’ iterambere ry’ igihugu cye.

Kanyana yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Uyu ni umunyarwanda mwiza, nukuvuga ngo inkunga yahawe yose yarayikoresheje, nonese uyu muhamda ukorwa ntabwo ari mu Rwanda kuburyo nta rwego na rumwe rw’ubuyobozi bumenya ko iki gikorwa kirimo gukorwa ngo bashyiremo imbaraga zikwiye ,ahubwo nabo yiyambaje bakamwima ibiti koko,akimenyekana bwa mbere ,akarere kagombye guhita kaza gukomeza igikorwa arimo ,none ageze aho abura n’itike Koko.Birakwiye ngo ubuyobozi bubifite mu shingazo zabyo bamufashe kwishyura iryo deni ,ubundi bamugenere ishimwe . Kuko ishimwe rya mbere ntacyo ryamugejejeho kuko igikorwa cyari kigikomeje.

Diane yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Niringiyimana nintwari kdi yatanze urugero rwiza ku rubyiruko gusa umuyobozi bumufashe kwishyura idene risigaye kdi akomerezaho

Jeannette yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Arashoboye nagumye ahatane ananirwe kwikenura

Manzi yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Bino bintu birababaje pe, ubwo se koko niko abanyarwanda dutebe?

Innocent yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Nyakubahwa muyobozi wakarere kuki mutajya mushaka akanya mukava mu biro ?nonese mutekereza ko ibibazo byaba turage aribyo bizabashaka ?ibyo birerekana ko abaturage babatinya cg c abakabaye bagufasha batagura icyo bitaho arko kwisabire akantu umuyobozi wumurenge nuwa kagari uwo muhanda wakozwemo ntibagire icyo byakira bakwiye kubihanirwa Kuko aribo bakabaye barafashe iyambere

KAYITARE Rubega Rogers yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Mubyukuri twese turashimira uyu musore kugikorwa yakoze! Gusa ariya mafaranga twakwita ideni, ndumva nk’abaturage yatubera umuzigo ubundi tukayashakira igisubizo tuzabigeraho kandi Inzego z’ibanze zizamutekerezeho kuri budget y’ibikorwa remezo twese hamwe turebe ko utu dufaranga twava munzira.
Murakoze.

BISOSO yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Sasa nibyiza kuba yarakoze ikintu nkiki akakirangiza ikintu mbona nuko yatereranywe. Ubuyobozi bufite isoni zo kubona ibintu nkibi bikozwe numuntu wumukene wenda utaranize ibaze nawe nka mayor waho ahageze yavuga iki? Erega tujye tuvuga ibintu uko biri wasanga na ministre wa infrastricture abizi akaba yarabwitse kubera isoni kandi yakagombye kugira icyo akora ! Ibi bitange isomo uyu niwe munyarwanda nyawe ukunda urwanda abandi ninda gusa

Luc yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Ngaho mutekereze kubaturage bamugurishije ibiti byogukora umuhanda bazanyuramwo, tekereza ubuyobozi bwamwimye ibyo biti kandi zari inshingano zobo kubaka icyo kiraro, Ngaho fata umwanya utekereze k’urubyiruko rwabonye igikorwa yakoze imyaka yose wenyine, hanyuma bakemera kwishyurwa, ngaho tuza utekereze kuri nge na we dusoma iyi nkuru tukigendera ntacyo dukoze! Ubuse koko murabona tuzagera aho twifuza ?! Birababje

Meddy yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Leta ikwiye kigira icyimufasha kuriryo Deni

Mugisha yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka