Umuhanda wa Niboye witezweho kugabanya umubyigano mu Giporoso

Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, arizeza ko umubyigano w’ibinyabiziga muri Remera-Giporoso kugera i Kanombe uzagabanuka, ubwo umuhanda wo muri Niboye uzaba urangije gukorwa.

Aho umuhanda uzanyura abaturage bamaze kwishyurwa ingurane
Aho umuhanda uzanyura abaturage bamaze kwishyurwa ingurane

Abaturiye uwo muhanda unyura hepfo ya Kaminuza ya UTB uvuye muri ’Rond Point’ ya Sonatube ugakomeza kugera ku Kabeza, barimo guhabwa ingurane y’imitungo bahafite kugira ngo inzira z’aho uzanyuzwa ziboneke.

Umutesi avuga ko ibinyabiziga byaturukaga mu bice bya Kicukiro byerekeza i Remera, mu Burasirazuba cyangwa i Kanombe, Kabeza na Busanza, aho kunyura mu muhanda usanzwe ngo bizajya bimanuka bice muri uwo wo hasi uhinguka ku Kabeza.

Yagize ati "Ziriya nzira zikunda kugaragaramo umubyigano w’ibinyabiziga (embouteillage), haba kuri Sonatube, Prince House, mu Giporoso kugera ku cya Mitsingi na Kanombe ruguru, ubwo habonetse undi muhanda bizatanga igisubizo."

Uwo muhanda uzagabanya umubyigano wo mu Giporoso
Uwo muhanda uzagabanya umubyigano wo mu Giporoso

Akomeza avuga ko kwishyura abaturage kugira ngo batange umwanya wo kwaguriramo uwo muhanda, bigeze ku rugero rwa 90%.

Yizeye ko imirimo yo kubaka uwo muhanda wa Niboye izatangirana n’umwaka utaha wa 2023, akaba ari na wo izasozwamo.

Umutesi avuga ko ingengo y’imari yo kubaka uwo muhanda ureshya n’ibilometero bibiri na metero 600, izaba ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 900 z’Amadolari ya Amerika, akaba ahwanye n’Amanyarwanda miliyari enye.

Mu baturage bimuwe ahazanyuzwa uwo muhanda nta wavuze ko atahawe ingurane, n’ubwo bamwe bavuga ko amafaranga adahagije bitewe n’uko imitungo irimo kwangirika ngo irenze iyo bishyuwe.

Imirimo irakomeje
Imirimo irakomeje

Hari ugira ati "Bampaye amafaranga make kuko urupangu rwanjye ni rurerure cyane kandi hagendeyemo n’ibiti byinshi byari imbere mu gipangu, nibura bari kumpa amafaranga miliyoni 15 ariko bampaye miliyoni icyenda."

Ati "Iyo bagarukira ku gipangu gusa nta kibazo nari kugira, ariko barinjiye bageramo imbere."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro avuga ko abaturage bose barimo kunyurwa n’ingurane bahabwa, kuko ngo babanza gusobanirirwa icyo amategeko ateganya, bakabarirwa, nyuma bagahabwa buri wese indishyi yemeranyijweho n’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

akokajagarinikagabanyuke.NIYUMVUYISABA

YUMVUYISABA yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka