Umuhanda wa gari ya moshi Isaka - Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka
U Rwanda na Tanzania byamaze kwemeranya ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Gare ya Moshi uzahuza icyambu cya Dar es Salaam n’u Rwanda.

Uyu mushinga uzaba ari inzira ya Gare ya moshi izubakwa mu bice bibiri, ikazaturuka Isaka muri Tanzania ikagera i Kigali, nk’uko Perezida Magufuli yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame.
Isaka ni umujyi muto uherereye muri Tanzania wegeranye n’icyambu cya Dar es Salaam, kandi ukagira inzira ya gare ya moshi igera ku cyambu neza.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, Perezida Kagame yari yakoreye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania.

Perezida Magufuli yabwiye abanyamakuru ko uyu muhanda wa 400 Km uzubakwa n’amafaranga ibihugu byombi bizishakamo.
Yagize ati “Perezida Kagame nanjye dushaka gushyiraho ibuye ry’ifatizo kugira ngo imirimo yo kuwubaka izatangire muri uyu mwaka.”
Perezida Magufuri yavuze ko Tanzania yo yatangiye kubaka uyu muhanda mu bice bibiri. Yavuze ko igice cya mbere kiva Dae es Salaam kigana Morogoro cya kilometero 330 n’uva Morogoro kugera Dodoma wa kilometer 426, byose bikazatwara miliyari 7.000 by’amashilingi.

Yanagarutse ku buyobozi bwa Perezida Kagame ku Muryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), avuga ko Tanzania imuri inyuma kandi imushyigikiye.
Perezida Kagame nawe yashimye uburyo Tanzania ishyigikira ibikorwa bya AU n’uburyo yiyemeje kumushyigikira muri iyi manda ye.
Ati “Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli kimwe n’abandi ba perezida bo muri Afurika. Bampaye izi nshingano kuko bari banshyigikiye kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nsabwa.”

Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye-perezida-wacu-kumubano-mwiza-agirana-n,ibindi-bihugu-arakarama!
mbega byiza harakabaho abayobozi nkumusaza wacu twishimira!iwacu i Rwanda uzaca hehe?
Nta kintu kinyura umutima nko kumva abayobozi bakuru baganira ibyiza byubaka abatuye ibihugu byabo. Uru ruzinduko rubaye imbarutso y’ibindi byiza biri imbere. Gari ya moshi twarayitegereje bishyira kera, none inzozi zigiye kuba impamo. Mwakoze cyane bayobozi beza!!
harakabaho EAC
ndashimira Imana ko nabayeho nkabona president Kagame Paul
Twishimiye umubano mwiza nubufatanye biri hagati yibihugu byombi..
Turizeza President wacu ko Natwe nkabanyarwanda ntituzamutenguha mu gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa ngo uyu mushinga wa Gari ya Moshi ugerweho.
We love PK