Umuhanda wa Gare ya Moshi Isaka-Kigali uratangira kubakwa mu Kwakira

U Rwanda na Tanzania byamaze kwemeza bidasubirwaho imirimo yo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzava Isaka ukagera i Kigali izatangira mu Kwakira 2018.

Kuri iyo mirongo y'ubururu n'umutuku niho umuhanda wa Gare ya moshi uzanyura
Kuri iyo mirongo y’ubururu n’umutuku niho umuhanda wa Gare ya moshi uzanyura

Babyemereje mu nama yahuje abaminisitiri bashinze ibikorwa remezo n’ubwikorezi mu bihugu byombi, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2017.

Iyi nama yo kubaka umuhanda wa kilometero 521 yari ibaye ishyira mu bikorwa iy’abakuru b’ibihugu byombi yabereye mu Mujyi wa Dar-es-Salaam, tariki 14 Mutarama 2018.

Ubusanzwe uyu muhanda wagombaga kugera no mu Burundi ariko byaje kurangira nta hantu bugaragaye muri uyu mushinga.

Minisitiri Musoni James na Minisitiri Prof Mahame basinya amasezerano yo gutangiza imirimo y'uyu muhanda
Minisitiri Musoni James na Minisitiri Prof Mahame basinya amasezerano yo gutangiza imirimo y’uyu muhanda

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Musoni James ushinzwe ibikorwa remezo ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri ushinzwe umurimo, Prof. Makame M. Mbarawa, ku ruhande rwa Tanzania, rivuga ko impamde zombie zemeje ko imirimo izatangira gushyirwa mu bikorwa mu Kwakira 2018.

Abaminisitiri bombi biyemeje ko hazakoreshwa inyingo yari yarakoze kandi bakazafatanya mu gukusanya amafaranga bitewe n’uburebure bw’umuhanda buri gihugu kizubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igo rwose, nanjye ni uko pe! Tanzania nicyo ndayemerra rega. komera muzee wacu byose niwe tubikesha H.E kagame Paul

Jimmy yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Narinarifuje kuzarenga igihugu cyacu nkabura inzira yoroheje nibagire vuba nange nzarenge igihugu ngere imahanga.

Innocent junior yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka