Umuhanda unyura muri Santere ya Gasanze urafunze igice kimwe mu gihe cy’iminsi ibiri

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose by’umwihariko abakoresha umuhanda unyura muri Santere ya Gasanze ugana ku kimoteri cya Nduba, ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 saa mbili za mu gitondo uba ufunze igice kimwe kugera tariki 02 Ugushyingo 2021 saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko impamvu itumye uwo muhanda ufungwa mu gihe kigera ku minsi ibiri ari imirimo yo kwambutsa imiyoboro y’amazi igiye kuhakorerwa, ariho ihera isaba abasanzwe cyangwa n’abifuzaga gukoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe iyo mirimo itararangira.

Si uyu muhanda wonyine ufunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, kuko umuhanda Kimironko-Zindiro nawo uheruka gufungwa abawukoresha bagategereza ko imirimo irimo kuhakorerwa irangira.

Uretse iyo mihanda, kubera isiganwa ry’amagare ryo gukunda igihugu ritangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, rikaza kuzenguruka Rugando (Kimihurura), Polisi iramenya abantu bose ko imihanda ikurikira iza kuba ifunze kuva saa yine za mu gito kugera saa saba z’amanywa.

KG 604, KG 630, KG 628 KG 601 KG 495 KG 604

Polisi ivuga ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bafashe abantu kubayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukora imishinga yongera ingano y’amazi agera ku baturarwanda ni byiza ariko hagatekerezwa uburyo burambye bwo kubungabunga ibyo bikorwaremezo hashingiwe ku kwita neza kuri human capital yo muri WASAC LTD,dore ko ibyo amategeko yemerera abakozi batari kubihabwa bagahora babyizezwa amezi agashyira kubera intege nkeya zubuyobozi bukuru bwikigo

Carmen Ishimwe yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka