Umuhanda uhuza Bugesera, Nyanza na Ngoma woroheje ubuhahirane

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko imirenge ikora ku muhanda uhuza Akarere ka Bugesera, Nyanza na Ngoma, barishimira ko watumye barushaho guhahirana n’abaturanyi babo.

Ikorwa ry'uyu muhanda ryoroheje ubuhahirane
Ikorwa ry’uyu muhanda ryoroheje ubuhahirane

Ni umuhanda by’umwihariko uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba utagize ahandi unyura, ukaba ugizwe n’ibice bibiri birimo igice cya Kibugabuga-Shinga-Gasoro kigizwe n’ibirometero 66. Imirimo yo kuwukora igeze hejuru ya 72%, hamwe n’ikindi gice cya Ngoma-Ramiro gifite ibirometero 9.8, imirimo yo kuwukora ikaba ikiri mu ntangiriro.

Uyu muhanda unyura mu mirenge irenze itatu yo mu Karere ka Bugesera irimo uwa Gashora, Kamabuye na Ruhuha, aho abaturage bayo bavuga ko mbere yo kubona umuhanda bari baraheze mu bwigunge kuko bagorwaga no guhahirana n’abaturanyi babo bo mu turere twa Nyanza na Ngoma bitandukanye no muri iyi minsi nubwo imirimo yo kubakorera umuhanda itararangira neza.

Dieudonné Twagirayezu wo mu Murenge wa Kamabuye, avuga ko mbere y’uko umuhanda ubahuza n’uturere twa Ngoma na Nyanza ukorwa ubuharirane butagendaga neza yaba hagati y’imirenge n’indi cyangwa se uturere.

Ati “Mbere uyu muhanda utaraza rwose ntabwo ubuhahirane bwari bwiza hagati y’umurenge n’undi ndetse no hagati y’akarere ka Bugesera, Ngoma na Nyanza, ntabwo ubuhahirane bwihutaga, kuko umuntu yashoboraga gufata urugendo bikamutwara igihe kirekire bitewe n’umuhanda mubi, bikabangamira ubwikorezi bw’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru kuko byatuvunaga kugira ngo duhahirane, ariko ubu byateje imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’imirenge n’uturere”.

Akomeza agira ati “Uyu muhanda warabyoroheje kuko umuntu ashobora kuva hano akajya ku Ruhuha bitamugoye, agapakira igitoki cye akakijyana akaba yazana ibigori. Kugera i Nyanza byafataga amasaha atanu ariko ubu ni ukwihuta ntabwo bishobora kurenza amasaha abiri cyangwa isaha imwe n’igice, umuntu ashobora guhaguruka mu gitondo akagenda, akagaruka ndetse akaba yanasubirayo”.

Mugenzi we witwa Silas Kambanda avuga ko mbere batarabona umuhanda byari bigoye kuhabona ibinyabiziga, ariko aho bamaze kubonera kaburimbo ibintu byarahindutse kuko urujya n’uruza rwiyongereye.

Ati “Imodoka zizana ibintu z’ubwikorezi mbere ntabwo zahanyuraga ariko ubu imodoka zose zirahanyura, amasima ubu ngubu ziriya modoka nini ziserukira aha ngaha ni ho zibanza gupakururira, i Nyanza ubu tuhagera bitworoheye, ku Ruhuha na ho ni uko”.

Umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro ufite ibirometero 66, imirimo yo kuwukora ikaba igeze ku kigero kiri hejuru ya 72%
Umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro ufite ibirometero 66, imirimo yo kuwukora ikaba igeze ku kigero kiri hejuru ya 72%

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko umuhanda ubahuza n’Intara y’Amajyepfo bawubonamo amahirwe y’ibyiza byose umuhanda utanga.

Ati “Uriya muhanda uduhuza na Nyanza cyangwa Amajyepfo, ni umuhanda tubonamo amahirwe menshi cyane, kuko ni umuhanda uhuza Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo binyuze mu Karere ka Bugesera, bivuze ngo harimo amahirwe y’ingendo, ay’ubucuruzi, ibyiza byose umuhanda utanga, amahirwe y’ubucuruzi agendanye n’uko abagenzi bahanyura, tugomba kuyafatirana nk’abaturage ba Bugesera”.

Mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye neza uzaba n’igisubizo ku baturage bo mu Murenge wa Gashora wo mu Karere ka Bugesera n’abo muri Rukumberi mu Karere ka Ngoma, bahahiranaga bakoresheje ikiraro kiri mu gishanga cya Kanyonyomba gikunze gucika kigatwara ubuzima bw’abagikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka