Umuhanda Nyagatare-Rukomo uzaba wuzuye bitarenze Mutarama 2023

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko muri Mutarama 2023, imirimo yo kubaka umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare izaba yarangiye, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahahirana n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane Uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare irarangirana muri Mutarama 2023
Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare irarangirana muri Mutarama 2023

Uyu muhanda wagombaga kuba waruzuye mu mpera za 2021, ariko kubera ingaruka za COVID-19 ntibyashoboka ko iyo ntego igerwaho.

Uyu muhanda ureshya na Kilometero 124.3, uzuzura utwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 53. Witezweho kongera ubucuruzi n’ubuhahirane mu bice bitandukanye by’Igihugu, cyane Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Hari kandi kongera urujya n’uruza rw’abantu no kugabanya ibiciro by’ingendo z’abantu n’ibicuruzwa.

Igice cyawo kireshya n’ibilometero 51 kuva Base-Gicumbi-Rukomo, cyarangiye umwaka ushize naho ikindi gice cy’ibilometero 73.3, kuva Rukomo kugera Nyagatare cyo kikaba kigomba kurangirana na Mutarama 2023.

Aho uyu muhanda unyura, bamwe mu baturage bishimira ko bahawe ingurane z’ibikorwa byabo, ku buryo bafite indi mitungo bakuyemo ibateza imbere.

Aganira na RBA, Bahati Rosalia, wo mu Kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare, yavuze ko yabonye ingurane ikwiye ku buryo yabashije gukuramo inzu iri mu mujyi wa Kigali ikaba imwinjiriza buri kwezi.

Yagize ati “Twabonye ingurane y’aha dutuye, tumaze kuyafata tujya kugura akazu i Kigali kuko twabonye ko dushaje tutagishoboye guhinga, iyo nzu niyo itugaburira, baduha amafaranga tukagura ibyo dushaka byose, rwose nta kibazo dufite.”

Ariko nanone aha Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare no mu gice k’Umurenge wa Mimuli, hari abavuga ko batarahabwa ingurane zabo nyamara barabariwe imitungo yabo yangijwe.

Umwe ati “Baratubariye turasinya, ku rutonde baje mu gusubiza, bakuramo abo basaniye jyewe ndasigara, nkaba nifuzaga ko izo ngurane nazibona kuko n’inzu yanjye yangiritse.”

Umukozi wa RTDA, ushinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’uyu muhanda, Shema Joseph, avuga ko nta muturage utazabona ingurane.

Yagize ati “Abafite ibibazo by’ingurane kuri uriya muhanda tubasura tujyanye n’inzego z’ibanze, tukareba umuntu ku wundi n’ejobundi twari turiyo, abatarabona amafaranga ni ibyangombwa batari buzuza, nta muntu wujuje ibyangombwa ngo ibintu bibe bitarishyurwa.”

Avuga ko ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare, igeze ku kigereranyo cya 94%, ku buryo muri Mutarama 2023 uzaba warangiye ukoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muhanda uracyafite ibibazo kuko harimo abantu inzu zabo zasataguritse bakaba batarabasanira.

Hari na RUHURURA bagongesheje umuturage ahitwa CYABAYAGA Center bayicukuye mu muhanda.

Murakoze.

KAYIHURA Fidele yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka