Umuhanda Mukamira-Ngororero ntukiri nyabagendwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga utari nyabagendwa kubera inkangu yawufunze ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avugana na Kigali Today yemeje ko umuhanda ufunze, avuga ko imodoka ziva mu Ngororero zizana abagenzi kimwe n’iziva ku Mukamira zigera ahabereye inkangu zigahererekanya abagenzi.

Inkangu yabereye mu Murenge wa Karago mu Kagari ka Gihirwa mu mudugudu wa Rurwangiro, biba mu masaha ya saa cyenda ariko inkangu ikomeye yabaye saa moya kugera saa mbiri z’ijoro, ifunga umuhanda n’inzu enye.

Meya Mukandayisenga avuga ko inkangu yabaye nta mvura yaguye, ahubwo yatewe n’imaze iminsi igwa.

Yongeyeho ko bashyizemo imashini ikura itaka n’amabuye mu muhanda, n’ubwo bitizewe ko byakurwamo mbere ya saa sita uyu munsi.

Ati "Si ibintu bitunguranye ku hantu nk’aha hari ubutaka bworoshye, kuko iyo ubutaka bwasomye biroroha ko inkangu iba."

Ahantu habereye inkangu hari hasanzwe hateye amashyamba kandi biboneka ko hari ubutaka bukomeye.

Meya Mukandayisenga akaba asaba ababyeyi n’abandi bantu kugenda bigengesereye, kuko bazi ko hari ahandi haba inkangu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka