Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa

Ejo ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 ni bwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa kubera ko wari waciwe n’amazi nyuma y’imvura nyinshi yaguye, ahangiritse akaba ari iruhande rw’ikiraro gihuza umurenge wa Rambura n’uwa Jomba mu karere ka Nyabihu.

Imodoka zatangiye gutambuka
Imodoka zatangiye gutambuka

Icyakora hahise hakorwa ubutabazi bwihuse, Sosiyete ya Horizon izinduka ishaka uko yakora aho imodoka zaba zinyura mbere y’uko haboneka igisubizo kirambye, nk’uko Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, Rusingiza Esron abaisobanura.

Agira ati “Ubu imodoka ziragenda uhereye saa cyenda n’iminota 50 zo kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020. Sosiyete ya Horizon yakoze ‘Deviation’, ni ukuvuga ko yafashe haruguru y’ahacitse iba ari ho ikora undi muhanda wo kwifashisha kugira ngo imodoka zitambuke kandi byakunze”.

Umuhanda wongeye kugendwa, imodoka zitwaye imizigo na zo zirimo guhita
Umuhanda wongeye kugendwa, imodoka zitwaye imizigo na zo zirimo guhita

Ati “Ubu imodoka nto ziratambuka nta kibazo, izitwaye imizigo nka za Fuso ndetse n’izitwaye abantu nka za Coater zose zirahita. Ahakiri ikibazo ni ku makamyo manini ya rukururana, yo byagorana ko ahanyura, gusa barimo kwiga uko babigenza kugira ngo na yo atambuke”.

Avuga kandi ko byari bigoye mu gihe hatari hakorwa kuko imodoka zahageraga zigahererekanya ibyo zitwaye, niba ari imizigo cyangwa abagenzi ariko ubu ngo byarangiye.
Ikindi ngo abayobozi batandukanye barahageze bakaba bagiye kwiga uko ahangiritse hazakorwa ku buryo burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka